Amerika na ba somambike bayo barashe ibisasu ku ngabo z’Uburusiya ziri muri Siriya[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 14/04/2018
  • Hashize 6 years

Igihugu cy’Amerika gifatanyije na ba somambike bayo aribo Ubwongereza n’Ubufaransa bohereje ibisasu ku ngabo z’Uburusiya ziri mu gihugu cya Siriya bakoresheje indege ndetse biravugwa ko byishe ingabo zigera kuri 200 z’iki gihugu kiyoborwa na Bashar-Al Assad.

Mike Pompeo umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika ,yavuze ko ibyo Uburusiya bwashakaga bubibonye ko bamaze kugarika ingabo za Putin zari zimaze iminsi muri Siriya ndetse zishinjwa kugira uruhare mu bitero byakoreshejwe intwaro z’ubumara bikarimbura inzirakarengane 70 z’abanya Siriya.

Mike Pompeo yagize ati “Tumaze iminsi tubivuga,Uburusiya bwabonye umukino bwifuzaga.Ubu amagana y’ingabo z’Abarusiya yapfuye.”

Pompeo yavuze ko kuri ubu Uburusiya ari umwanzi ukomeye w’Amerika,yemeje ko ibisasu byarashwe n’indege z’Abanyamerika n’abambari bayo bigamije guca intege abashyigikiye perezida Bashar al_Assad wa Siriya.

Perezida Donald Trump yatangaje ko bahisemo kumisha ibisasu ku ngabo z’Uburusiya ziri muri Siriya kubera uruhare rwazo mu bitero byabereye Douma.

Yakomeje avuga ko ibi Leta ya Amerika,Ubwongereza n’Ubufaransa babikoze mu rwego rwo kwamagana ikorwa,ikwirakwizwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibitwaro by’ubumara ndetse bazakomeza kohereza ibisasu kuri Siriya kugeza ihagaritse gukoresha ibitwaro by’ubumara .

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza madamu Theresa May yemeje uruhare rw’iki gihugu mu gufatanya na USA kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.

Kugeza ubu hategerejwe icyo Uburusiya buri buze gukora kuko umuvugizi wabwo muri UN yavuze ko biteguye kurwana igihe cyose Amerika izatangiza intambara none byabaye,ibi biraca amarenga ko intambara y’ibi bihugu yatangiye.

Biravugwa ko USA yamaze gushyira amato yayo ahagarika ibisasu mu Nyanja ya mediterane mu rwego rwo kwitegura iyi ntambara ikaze.

Ibi ni ibisasu byatangiye guterwa mu ijoro ryacyeye aho batangiriye ku bi buga by’indege





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/04/2018
  • Hashize 6 years