Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda yamaze impungenge abakekaga ko abasirikare b’u Rwanda bari gusahura

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/06/2022
  • Hashize 3 years
Image

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidad yamaze impungenge abakekaga ko abasirikare b’u Rwanda bari muri iki Gihugu butumwa bwo kugarura amahoro, bazifashishwa mu gusahura umutungo w’iki Gihugu, avuga ko abakeka ibi nta shingiro bafite.

Amade Miquidad yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bo muri Mozambique bari bagiye kwitabira ibikorwa by’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM yabereye i Kigali mu cyumweru gishize.

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique, ni bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu bice wari warabuzemo byumwihariko muri Cabo Delgado.

Mbere yuko abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda boherezwa muri Mozambique, hari ababanje kubirwanya bavuga ko u Rwanda rugiye gusahura imitungo y’iki Gihugu.

Ubu bwoba kandi hari bamwe mu banyapolitiki bo muri Mozambique bakibufite, bavuga ko u Rwanda rushobora kuzitura rusahura imitungo yo muri iki Gihugu.

Muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ambasaderi Amade Miquidad yavuze ko izi mpungenge zidafite ishingiro kuko u Rwanda rwagiye kubafasha kugarura amahoro, nta kindi cyarujyanye.

Yagize ati “Ntabwo mbona impamvu n’imwe abantu bakwiye kugira impungenge. Nta mutungo na mucye wacu uzatwarwa n’u Rwanda.”

Uyu mudipolomate wa Mozambique, yavuze ko ubufasha bari guhabwa n’u Rwanda na bo bigeze kubutanga muri Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe ubwo Mozambique yajyaga gufasha ibi Bihugu kurwanya ibibazo byari bibyugarije birimo irondaruhu

Ambasaderi Amade Miquidad yavuze ko nabo batanze ubufasha bwa gisirikare kandi ko bagiye muri ibyo Bihugu bajyanywe n’intego imwe.

Yagize ati “Natwe ntakindi cyari cyatujyanye cy’igihembo uretse umutekano no kwishyira ukizana muri ibi Bihugu.”

Muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo u Rwanda rwoherezaga icyiciro cya mbere cy’abo mu nzego z’umutekano, rwari wohereje Abapolisi n’Abasirikare bagera mu 1 000.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Perezida Paul Kagame yatangaje ko umubare w’Abapolisi n’Abasirikare b’u Rwanda bari muri Mozambique, bagiye biyongera ku buryo icyo gihe bari bamaze kugera mu 2 000.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zakuriwe ingofero n’abaturage b’iki Gihugu kubera guhashya ibyihebe byari byarabazengereje bikagarurira bimwe mu bice by’iki Gihugu, ariko RDF igahita ibyirukanamo.

Mu byumweru bibiri bishize, Ingabo z’u Rwanda zatangiye gucyura abaturage bari barakuwe mu byabo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia bacumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Internally Displaced People  of Quitunda mu Karere ka Palma, aho ku ikubitiro hacyuwe abantu 123 mu gihe abacumbikiwe muri iyi nkambi ari 3 556.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/06/2022
  • Hashize 3 years