Amb. Harerimana yashyikirije Perezida wa Pakistan impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/07/2024
  • Hashize 5 months
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Harerimana Fatou, yashyikirije Perezida w’iki Gihugu, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda. 

Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Pakistan, Harerimana Fatou yakiriwe mu cyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru, mu kiganiro kigufi yagiranye na RBA yagarutse ku bishyizwe imbere mu mibanire y’Ibihugu byombi, harimo gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Zardari yijeje ko Igihugu cye kizarushaho guteza imbere ubutwererane n’u Rwanda hubakiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/07/2024
  • Hashize 5 months