Amazina akomeye arimo Prof Dusingizemungu na Mureshyankwano ari mu bantu 63 bahatanira kujya muri Sena [Urutonde]
- 17/08/2019
- Hashize 5 years
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’abakandida bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bemerewe kwiyamamariza ubusenateri mu matora yo muri Nzeri 2019, azagena abasenateri muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Muri dosiye 69 zashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga, hemejwe 63 zirimo zirindwi z’abifuza guhagararira Intara y’Amajyaruguru, 23 z’abifuza guhagararira Intara y’Amajyepfo, icyenda bo mu Ntara y’Iburasirazuba, 15 z’abifuza guhagararira Intara y’Iburengerazuba na bane bo mu Mujyi wa Kigali.
Hari kandi batatu bifuza guhagararira Kaminuza n’amashuri makuru byigenga na babiri bifuza guhagararira Kaminuza n’amashuri makuru bya leta.
Mu bakandida bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bazahabwa iminsi 20 yo kwiyamamaza mbere y’umunsi w’itora, kuva tariki 27 Kanama – 15 Nzeri 2019, barimo amasura mashya nubwo hari abamenyerewe mu bikorwa bya politiki n’ibindi mu gihugu.
Mu bashaka guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Sena, harimo Dr Nyinawamwiza Laetitia uyobora Koleji y’Ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM), imwe mu mashami atandatu agize Kaminuza y ‘u Rwanda (UR) kuva mu Ukwakira 2013.
Mu bifuza kuba abasenateri bahagarariye Intara y’Amajyepfo, harimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida w’ Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), na Mukandamage Thacienne wari umudepite.
Mu bifuza kuba abasenateri bahagarariye Intara y’Iburengerazuba harimo amazina asanzwe azwi muri politiki nka Mporanyi Théobard, wari Umudepite muri manda iheruka na Mureshyankwano Marie Rose, wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, akaza gusimburwa na Gasana Emmanuel.
Mutimura Zeno wari umudepite nawe ari mu bakandida bemerewe kwiyamamariza ubusenateri ahagarariye Umujyi wa Kigali, na Ntidendereza William wigeze kuyobora Akarere ka Kicukiro.
Mu bifuza guhagararira Kaminuza n’amashuri makuru bya leta harimo Prof. Niyomugabo Cyprien, usanzwe ari Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC na Prof Kayumba Pierre Claver, inzobere mu gutunganya no gukwirakwiza imiti mu Rwanda.
Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Hari abasenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru ya Leta n’undi umwe uhagarariye amashuri makuru yigenga.
Nkuko bigaragara ku ngengabihe nshya ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, amatora y’abasenateri azaba guhera tariki 16 kugeza tariki 18 Nzeri 2019.
Umubare w’abasenateri ushobora kwiyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi 30.
MUHABURA.RW