Amateka aranze aba amateka hagati y’Amavubi na Uganda Cranes

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 8 years

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi itsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA na Uganda 1-0, Igitego cya Uganda gitsinzwe na Ceaser Okhuti ku munota wa 16.Umukino wa nyuma wa CECAFA wabaga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015 muri Ethiopia kuri Sitade y’igihugu iri Addis Ababa.

Amavubi ni umukino wa kabiri atsinzwe muri iryo rushanwa, kuko yari yaratsinzwe na Tanzania mu matsinda. Ntabwo bwari ubwa mbere ayo makipe akinnye umukino wa nyuma, kuko amaze gukina imikino ya nyuma ya CECAFA kuko yari inshuro 4 Uganda itsinda Amavubi.


Amavubi yagerageje ibishoboka byose ariko akananirwa kugombora igitego kimwe

Uganda Cranes imaze gutsinda Amavubi inshuro 4 ku mukino wa nyuma. Izo nshuro zose Uganda niyo yazitsinze Amavubi mu mwaka wa 2003, 2009, 2011 ndetse na 2015. Ikipe ya Uganda ni igikombe cya 14 yegukanye cya CECAFA. Muri uwo mukino Rusheshangoga Michel yabonye ikarita y’umuhondo. Kuri uwo mukino, Nshuti Savio Dominique yasimbuwe na Bizimana Djihad, Rusheshangoga Michel asimburwa na Ombolenga Fitina naho Iranzi Jean Claude asimburwa na Sugira Ernest.

Amavubi yageze ku mukino wa nyuma asezereye Sudani muri 1/2 kuri za penaliti 4 kuri 2. Ni mu gihe umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi naho mu minota y’inyongera bakaba bari babonye 1-1. Uganda nayo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ethiopia yakiriye iryo rushanwa kuri za penaliti 5-3 mu gihe iminota isanzwe yari yarangiye amakipe anganya banashyiraho iy’inyongera ntihagire itsinda. Amavubi amaze kwegukana CECAFA imwe yo 1999 yegukanywe na Rwanda B. Ikipe ya Ethiopia niyo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Sudani kuri penaliti 5-4.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi:

Ndayishimiye Eric bita Bakame, Rusheshangoga Michel, Rwatubyaye Abdoul, Usengimana Faustin ndetse na Ndayishimiye Celestin., Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, Yanick Mukunzi, Iranzi Jean Claude, Nshuti Dominique Savio ndetse na Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 8 years