Amateka: Amashirakinyoma ku nkomoko y’amoko y’imiryango y’abatuye igihugu cy’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe inkomoko y’amoko y’imiryango migari ifite inkomoko ku Banyiginya bagengaga ingoma y’i Gasabo, yabaye inkomoko y’u Rwanda. Amoko ahanini yagiye avuka kubera impamvu zo gukorera mu matsinda, yahanzwe ku mpamvu z’inshingano buri muryango wahawe mu mushinga wo kubaka u Rwanda, bagiye bahabwa na Gihanga umutekereza w’ikirenga w’umushinga wo kubaka u Rwanda.

Mu mikorere ya Gihanga mu mushinga wo kubaka u Rwanda, nk’uko yashyikirije abana be umurage ndagwabuvivi ujyanye n’inshingano za buri wese muri uwo mushinga, ni cyo cyatumye havuka amatsinda menshi asangiye inkomoko mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano buri muryango wahawe.

Mu guhanga ayo matsinda amenshi ashingiye ku nkomoko y’umukurambere wa buri tsinda, Gihanga yari afite icyerekezo gihamye cyo kugira ngo abantu bajye bakorera mu matsinda atandukanye, buri tsinda rya buri muryango rigire uruhare mu guhiga no guhigura imihigo y’ibyo bazakora mu mushinga wo kubaka u Rwanda bityo uko amatsinda azaba menshi, n’imihigo ibe myinshi, n’ibikorwa bibe byinshi.

Ayo matsinda ashingiye ku murage buri muryango wahawe mu mushinga wo kubaka u Rwanda, niyo yaje kuvamo amoko akomeye akomora inyito ku bihangange byabaye indongozi z’amatsinda muri uwo mushinga ashingiye ku irage ry’abana ba Gihanga. Ibyo byatumye havuka amoko agera ku 10 afite inkomoko mu bwoko bw’abanyiginya ahanini yagiye akomoka ku bana 9 yabyaye ku bagore be barimo Nyamususa, Nyirampingiye, Nyirarutsobe, Nyirampirangwe na Nyangobero.

Kugera ahasaga mu mwaka wa 1120 ingoma ngabe y’i Gasabo yagengwaga n’abanyiginya kimwe n’izindi ngoma–shami zagengwaga na bene Gihanga. Hari hamaze guhangwa amoko 10.

Abanyiginya: Ni izina rusange ry’abakomoka kuri Gihanga, batigeze bagira inkomoko ku yandi moko, cyane cyane abafite inkomoko kuri Kanyarwanda Gahima.

Abasindi: Ni abafite inkomoko kuri Yuhi Musindi wazunguye se Kanyarwanda Gahima ku ngoma Nyiginya. Kuva ubwo abazungura b’ingoma Nyiginya bose baba abasindi. Abasindi ni abuzukuruza b’abanyiginya bakura igisekuruza kuri Yuhi Musindi wa Kanyarwanda ka Gihanga.

Abashambo: Bakomoka kuri Mushambo wa Kanyandorwa ka Gihanga, ari we muhanzi wahanze ingoma y’i Ndorwa. Abashambo ni abuzukuruza b’abanyiginya bakura igisekuruza kuri Gihanga.

Abahondogo: Bakomoka kuri Muhondogo wa Kanyabugesera Mugondo wa Gihanga, ari bo baremye ingoma y’u Bugesera bw’abahondogo. Abahondogo ni abuzukuruza b’abanyiginya bakura igisekuruza kuri Gihanga.

Abatsobe: Bakomoka kuri Rutsobe rwa Gihanga. Bo nta gihugu bagiraga ahubwo gakondo yabo ni yo yavagamo abiru, ikabazwa umuganura n’indi mihango bigendana no gutanga abatabazi bitangiraga igihugu (abacengeri) bakamena amaraso yabo kugira ngo u Rwanda rwigarurire ibindi bihugu. Umurwa wabo wari i Huro ho mu Bumbogo mu ngoma y’u Buliza. Abatsobe ni abuzukuru b’abanyiginya bakura igisekuru kuri gihanga.

Abacyaba: Bakomoka kuri Gacyaba ka Nyirarucyaba mwene Gihanga, umukuramberekazi w’ubwoko bw’abacyaba (bategekaga ingoma y’u Bugara). Abacyaba ni abuzukuruza b’abanyiginya bakura igisekuruza kuri Gihanga.

Usibye ko amateka agaragaza ko abacyaba bari mu gisekuruza cy’abazigaba kuko Nyirarucyaba yari yarabashatsemo, ariko baje guhinduka ubwoko bufite inkomoko mu banyiginya, ubwo Gihanga yafataga umwuzukuru we Gacyaba ka Nyirarucyaba, akaraganwa n’abana be mu rwego rwo kwanga ko umukobwa we w’ikinege yazaheranwa n’abanyamahanga. Niyo mpamvu abacyaba babita ubwoko bw’umugore.

Abashingo: Bakomokaga kuri Gashingo ka Gashubi wa Gihanga. Bari bashinzwe kwenyegeza umuriro wa Gihanga ngo utazima. Abashingo ni abuzukuruza b’abanyiginya bakura igisekuruza kuri Gihanga.

Abega: Bakomoka kuri Serwega rwa Mututsi wa Gihanga. Umurage wabo wari uwo kuvamo abagore bazabyara abami b’ingoma y’i Gasabo ari nabo bazavamo abagabekazi. Abega kandi bahawe inshingano zo kuba abarinzi b’igihugu, intangarugero mu kukirasanira. Abega ni abuzukuruza b’abanyiginya bakura igisekuruza kuri Gihanga.

Abakono: Bakomoka kuri Ntandayera ya Mukono wa Mututsi wa Gihanga. Na bo bahawe umurage wo kuba ababyarabami no kuvamo abagabekazi b’ingoma. Abakono ni ubuvivi bw’abanyiginya.

Abaha: Bakomoka kuri Muha wa Ntandayera wa Mukono wa Mututsi wa Gihanga. Nabo bahawe umurage wo kubyara abami no kuvamo abagabekazi. Abaha ni ubuvivure bw’abanyiginya bakura ikivivure kuri Gihanga.

Muri ayo moko y’imiryango migari akura inkomoko ku banyiginya, yagiye akura umunsi ku wundi ari nako avukamo ibihangange byinshi byagize uruhare rukomeye mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Amoko yagiye akomoka kuri ayo moko y’umuryango mugari, niyo dukunze kwita “amoko y’inzu” yo kwa kanaka, imiryango yakunze kugira amoko y’inzu menshi ni abega n’Abanyiginya kuko aribo basangiye ingoma igihe kirekire

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years