Amasinde hagati ya Cardi B na Nicki Minaj yigaragaje bikomeye i New York [VIDEO]

  • admin
  • 09/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Amasinde akomeje guca amarenga yo kuba hagati y’abahanzi Cardi B na Nicki Minaj bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigaragaje ku wa gatanu mu birori byo kumurika imideli mu mujyi wa New York.

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru TMZ cyandika inkuru ku byamamare, ubu bushyamirane bwatangiye ubwo Cardi yegeraga Minaj ngo amubaze “ku binyoma Nicki amaze igihe akwirakwiza.”

Byibazwa ko yahise aterwa inkokora mu maso n’ushinzwe umutekano, mbere yuko atera Minaj urukweto rurerure rw’umutuku – wagaragaye nkaho ibyari bimaze kuba ntacyo bimutwaye.

Nyuma yaho Cardi w’imyaka 25 y’amavuko – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Belcalis Almanzar – yasohowe nta nkweto yambaye ndetse abyimbye hejuru y’ijisho, nuko aba bahanzi bombi bahita bakomereza ubwo bushyamirane ku mbuga nkoranyambaga.

Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ko ubwo bushyamirane bwabereye ku rubaraza rw’igorofa ya mbere ya Harper’s Bazaar ubwo umuhanzikazi Christina Aguilera yari ku rubyiniro.

Mu muhango wo gutanga ibihembo by’umuziki bya MTV wabaye mu kwezi gushize kwa munani, Cardi yavuze amagambo yafashwe nk’ayibasiraga Minaj w’imyaka 34 y’amavuko.

Mu bihe byashize, aba baraperikazi bombi bahakanye ko hari amakimbirane ari hagati yabo, nubwo bwose mu magambo y’indirimbo zabo hakomeje kumvikanamo kwibasirana biteruye.


Cardi B yasohowe nta nkweto yambaye ndetse abyimbye hejuru y’ijisho
Urukweto rurerure rw’umutuku nirwo Cardi B yateye Nick Minaj

Yanditwe Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/09/2018
  • Hashize 6 years