Amashusho n’amafoto: Gahunda ya Made in Rwanda yageze no muri Cartoon/dessin anime (ibitente)

  • admin
  • 20/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Dessin anime, cartoon cyangwa se ibitente nk’uko ba nyiri kubireba bayita, ni amashusho ashimisha cyane abana na bamwe mu bantu bakuru ku buryo bigera ku rwego rwo kuyakunda nyamara akinnye mu rurimi batumva ndetse nta n’umuntu bakeneye wo kubishyira mu Kinyarwanda, aha uhita wibaza uko byagenda haramutse hari amashusho nk’aya ari mu rurimi bumva, Ikinyarwanda.

Igisubizo wabona cyaba n’igitekerezo cyo kugenderaho mu buryo bwo gushaka icyatuma abana b’u Rwanda bareka kuba abakoloni b’amafilime yuzuye uruvungitirane rw’imico ihindura imitekerereze yabo. Ni n’aha bamwe mu basore bakuye igitekerezo cyo gukora amashusho nk’aya ariko akanyuzwamo by’umwihariko ubutumwa bwigisha.

Twarabegereye maze agira ibyo badukangariza:

Habimana Amadullah ni umwe mu batangije uyu mushinga, yagize ati: “nge nakundaga bene aya mashusho, bintera kuyigana. Byari bigoye kuko mu mwaka ushize niho narangije aka mbele, byantwaye imyaka itanu. Icyaa nteye kugira umurava cyane, ni uburyo abantu bakiriye umushinga wange. Nabonaga ubutumwa bwinshi bushaba kubaha ku mashusho nakoze, abayabonye bakayakunda natekereza ko ibyo bari gushima ari ibyo ndikwigiraho, nkahita numva uko byamera mbikoze kinyamwuga.

Habimana Amadullah ni umwe mu batangije uyu mushinga

Kuri ubu ikigezweho ni uko maze kubona bagenzi bange batatu tugiye gukorana kinyamwuga kandi ndizera ko tugiye gukora iziri ku rwego rwo hejuru birenze ibyo nakoraga nkitangira.Tuzakora turi nka batandatu, gusa batatu nib o tugiye gutangirana. Carton ni ikintu gisaba gushyira hamwe, hari uwandika umukino hari uwukina hari n’ababitunganya ni birebire.”

Muri iryo tsinda, harimo na Iradukunda Sebastien, nawe ni umunyabugeni mu bifite aho bihuriye na za carton, cyane cyane izikorwa n’intoki (gushushanya) akaba ari n’umwanditse w’inkuru zishushanyije z’abana. Ngo basanze gushyira hamwe ari ryo banga kuko ryo kugera kure.


Dessin anime, cartoon cyangwa se ibitente nk’uko ba nyiri kubireba bayita, ni amashusho ashimisha cyane abana

Kuri ubu ayo mashusho ari gukorwa biciye muri “UBWIZA” Entertainment present, aho zimwe muri izi cartoon ziboneka kuri you tube ya Amadullah Pro. Ngo imbogamizi bafite ni uko bari abantu batarabimenya bikiyongera ku bikoresho bidahagije. Ngo barasaba abantu gubiyungaho maze bagashyira hamwe muri uyu ushinga ugomb kuzaba inzira iharuye yo kwigishirizamo.

si inkuru mbarirano kuko nawe wakihera amaso unyuze aha:

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/12/2016
  • Hashize 8 years