Amashuri yisumbuye 57 ntiyemerewe gutangira igihembwe cya gatatu

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Amashuri yisumbuye 57 ntiyemerewe gutangira igihembwe cya gatatu mu cyumweru gitaha nyuma y’aho agenzuwe, agasanganwa amakosa ashobora gushyira uburezi bw’abana mu kaga.

Urutonde rw’ibyo bigo rurimo Urwunge rw’Amashuri rwa Butare, Iseminari Nto yo ku Nyundo, Urwunge rw’Amashuri Indangaburezi rwo mu Karere ka Ruhango, College St André Nyamirambo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Kanama 2018, atangaza ko hari amashuri yafatiwe icyemezo cyo kudatangirira rimwe n’andi.

Minisitiri Mutimura yavuze ko igenzura ryakorewe mu mashuri 90, amwe bigaragara ko afite umwanda mwinshi, aho abanyeshuri baryama harimo ibiheri, ayahawe za mudasobwa aho kuzikoresha akazibika.

Hari n’andi usanga adafite amashanyarazi aho bigira cyangwa aho baryama, atateguye ibiryo bizagaburira abanyeshuri n’ibindi.

Yagize ati “Muri ayo mashuri twasuye harimo 57 dutekereza ko tuzayabuza gutangira kugeza igihe yiteguriye […] Tuyaha icyumweru kimwe, kugira ngo acyemure ibibazo twasanze. Icyo cyumweru byagaragara ko abayobozi b’amashuri batabikemuye, tukabahana dufatanyije n’izindi nzego zibishinzwe.”

Dr Mutimura yasobanuye ko ubugenzuzi bwakorewe ku mashuri yisumbuye make mu arenga 1500 ari mu Rwanda kuko ayo ari yo raporo z’ubugenzuzi buhoraho ku mirenge yagaragajemo ibibazo.

Yashimangiye ko nta munyeshuri uzagirwaho ingaruka n’imwe n’ibi bihano byafatiwe amashuri, ahubwo abayobozi b’amashuri batumye hahindurwa ingengabihe y’umwaka aribo bazabihanirwa.

Mineduc yateganyije ko icyo cyumweru ibigo bibujijwe gutangira kwigisha, kizongerwaho nyuma igihembwe kiri kurangira kugira ngo gahunda zose umunyeshuri agenewe ku mwaka azisoze.

Umuyobozi wa ESSA Ruhengeri, Basa Ngabo Jean, yavuze ko yatunguwe n’icyemezo ishuri ayoboye ryafatiwe bitewe n’ikibazo cy’igikoni gifite umwotsi.

Ati “Ibyo batuvuze ntabwo byari gutuma tudatangirira rimwe n’abandi, n’ubundi tuzasiga irangi. Kandi rero ku by’umwotsi, abanyeshuri barya bamaze guteka kuko mu gikoni si ahantu barira nta ngaruka bibagiraho.”

Iki kigo kivuga ko cyari cyamenyesheje inzego z’uburezi ko umuterankunga yagombaga kubafasha kubaka igikoni mu kiruhuko gisoza umwaka.

Ngabo avuga ko icyumweru bahawe bazaba bamaze gukora iby’ibanze ku gikoni ndetse ibikoresho byinshi bya laboratwari bafite bakabiha andi mashuri atabigira.

Umuyobozi wa ES Nyakabanda, Uwera Marie Chantal, nawe yavuze ko yatunguwe no kumva ko batemerewe gutangirira rimwe n’abandi, ku buryo agomba gusobanuza neza.

Yagize ati “Ntabwo bigeze batumenyesha ko hari ibintu bidasanzwe basanze byatuma ishuri ridatangira.”

Uwera avuga ko mu kiganiro bagiranye n’abagenzuzi bashimye isuku bahasanze, ati “basanze tumaze n’iminsi dutera imiti y’ibiheri.” Ikintu bari babasabye kwitaho ngo kwari ukunoza uburyo bwo kubika ibintu mu tubati, igikomeye ndetse kizanafata igihe kiba kuvugurura inyubako zishaje.

Uretse aya mashuri yahagaristwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko nubwo bitatangajwe hari amashuri y’ubumenyingiro arenga 30 mu ntangiriro z’uyu mwaka ataremerewe gutangira.

Muri ayo amwe n’ubu aracyafunze nubwo imibare yayo nyir’izina itahise itangazwa.

Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 21 Kanama 2018 kizamara ibyumweru 14 kuko kizarangira ku wa 23 Ugushyingo 2018.






Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years