Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa – Guverinoma y’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 3 months
Image

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, ryavugaga ko u Rwanda rwamenye umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira nk’uko biteganywa n’amasezerano yemejwe n’Inteko zishinga Amategeko zombi.

Ryagiraga riti “Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyari kibangamiye u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza, si icy’u Rwanda.”

Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye yahaye RBA yavuze ku ihagarikwa ry’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Yagize ati: “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa.”

Yavuze ko ntaho bahera bishyuza kuko ngo ntaho amasezerano abiteganya.

Ati: “Barishyuza se ni umwenda batanze, barishyuza se ni inguzanyo batanze, barishyuza se u Rwanda hari ingingo n’imwe rwigeze rwica muri ya masezerano ngo bibe intandaro yo kuvuga ngo ngaho mwishe amasezerano nimusubize ibyo mwahawe? icyo nacyo ntagihari.”

Yasobanuye ko niba Ubwongereza ari bwo bwafashe icyemezo cyo gusaba imikoranire n’u Rwanda kandi ko ari ibintu byaganiriweho igihe kirekire ndetse ngo bijya no mu manza.

Byageze ku rwego rw’aho amasezerano avugururwa, hagira ibyiyongeramo nyuma y’ibyavuye mu manza kandi biza no kuba amasezerano mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, ngo n’iyo ari amasezerano mpuzamahanga hateganywa uburyo wayasohokamo.

Mukuralinda yagize ati: “Uraje urasabye, ubufasha mubwemeranyijweho, amasezerano murayasinye, ahindutse amasezerano mpuzamahanga, mutangiye kuyashyira mu bikorwa buracyeye uti mvuyemo, genda rwiza.”

U Rwanda ruvuga ko imikoranire yatangijwe n’u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyari kibwugarije, uretse kuba yararwanyijwe n’abatavuga rumwe na Leta hari n’ibindi bihugu byagize ubushake bwo gutangiza gahunda nk’iyi mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira. 

Aya masezerano u Rwanda rwari rwayasinyanye n’u Bwongereza tariki ya 14  Mata 2022 agamije ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira n’ubw’iterambere mu by’imari n’ubukungu.

Ni amasezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko ariko yagiye abangamirwa n’ingo zimwe na zimwe harimo n’inkiko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 3 months