Amakipe ya APR yongeye kwisubiza igikombe cya Nyerere muri Tanzaniya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/10/2024
  • Hashize 3 days
Image

Amakipe ya APR y’abagabo n’abagore mu mukino wa Volleyball yari ahagarariye u Rwanda muri Tanzaniya, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere yegukanye ibikombe byombi.

Mu irushanwa ryari rimaze iminsi ine ribera mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu Karere ka Moshi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tanzaniya, amakipe y’Ingabo z’Igihugu muri Volleyball niyo yegukanye iri rushanwa asezereye ayo mu gihugu cy’uburundi ndetse na Tanzania.

Ni irushanwa ryari ryaritabiriwe n’amakipe agera kuri 14 mu byiciro byombi aturutse mu bihugu bya Tanzaniya yakiriye iri rushanwa, Burundi ndetse na Kenya.

Mu mikino yose amakipe ya APR VC yakinnye haba mu bagabo ndetse no mu bagore, nta mukino n’umwe yigeze atakaza kujyeza yegukanye ibikombe aho nko kuri APR VC y’abagabo yo yisubizaga iki gikombe kuko niyo yari ibitse icya 2023.

Kapiteni wa APR munezero Valentine ashyikirizwa igikombe

Ku mukino wa nyuma ikipe ya APR VC y’abagore itozwa na Peter Kamasa, yasezereye ikipe ya Tanzania Prisons aho yayitsinze amaseti 3 ku busa n’aho abahungu batsinda bigoranye ikipe ya Rukinzo Volleyball Club y’i Burundi amaseti 3-1.

Ni ibikombe aya makipe yombi yeguganye mugihe arimo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 aho uzatangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2024.

Lizzy umukinnyi mushya wa APR niwe wahize abandi mu cyiciro cy'abagore

Amakipe ya APR VC yamaze guhaguruka muri iki gihugu aho biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

Amwe mu mateka ya nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere.

Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 14 Mata 1922. Yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n’umuhanga mu bya politiki. Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzaniya, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.

Nyerere yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n'umuhanga mu bya politiki

Nyuma Nyerere yaje kuba Perezida wa Tanganyika kuva mu 1962 kugeza 1964. Nyuma y’uko icyitwaga Tanganyika cyihuje n’ibirwa bya Zanzibar mu 1964 bikabyara igihugu cya Tanzaniya, Nyerere yahise akibera Perezida kuva mu 1964 kugeza 1985.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/10/2024
  • Hashize 3 days