Amajyepfo : ACP Francis Nkwaya avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ni kimwe mu bituma habaho guhanahana amakuru, ibyaha bigakumirwa bitaraba, bityo bikagabanuka ku buryo bugaragara.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, atubwira uko umutekano wifashe mu ntara ayobora, anashyira imikoranire ya Polisi n’abaturage ku mwanya wa mbere mu nkingi ziwusigasiye.

Dore bimwe mubyo twaganiriye

Ikibazo: Muri macye watubwira uko umutekano wifashe muri iyi ntara?

ACP Nkwaya: Muri rusange umutekano muri iyi ntara urahari. Ibyaha bikunda kugaragara muri iyi ntara ni gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano. Ibindi byaha byagaragaye muri iyi ntara ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bwagaragaye mu turere twa Nyaruguru, Kamonyi na Muhanga, abantu bakaba barabukomerekeyemo abandi bakahasiga ubuzima.

Muri iyi ntara kandi hagaragaye abantu bacye binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, akenshi bakaba babaga baje gushakisha akazi, ariko ku bufatanye bw’izindi nzego z’umutekano, twabashije kubamenya tubasubiza mu bihugu byabo.

Ikindi ni uko mu minsi ishize hagaragaye igabanuka ry’impanuka zo mu muhanda, iri gabanuka rikaba ryaravuye ku ngamba nyinshi zafashwe na Polisi y’u Rwanda. Ryavuye kandi ku bukangurambaga no gukangurira abashoferi n’abatunze imodoka kubahiriza amategeko y’umuhanda, no gusuzumisha buri gihe ubuziranenge bw’imodoka zabo.


Ikibazo:
Hari ibyaha byihariye bikunda kugaragara muri iyi ntara?

ACP Nkwaya: Muri iyi ntara ibyaha bikunda kuhaboneka ni, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibidukukije, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.

Uturere ibi byaha bikunda kugaragaramo ni Huye, Muhanga, Nyanza na Nyamagabe.

Ikibazo: Hari ibyaha ndengamipaka mujya muhura nabyo? Niba bihari mwatubwira muri macye ibyo aribyo n’uko mubirwanya.

ACP Nkwaya: Nk’izindi ntara zihana imbizi n’ibindi bihugu, natwe hari ibyaha ndengamipaka duhura nabyo, ariko twafashe ingamba zo kubirwanya. Bimwe muri ibyo byaha ni icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibicuruzwa byinjira mu buryo bwa magendu, n’ubujura.

Nk’uko nabivuze, mu ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bacye binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko akenshi baje gushakisha akazi, ariko ku bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego z’umutekano, twabashije kubamenya tubasubiza mu bihugu byabo.

Ikibazo: Ubufatanye mpuzamahanga ni kimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yibandaho, mukorana mute n’izindi nzego z’umutekano mpuzamahanga muri ubwo bufatanye?

ACP Nkwaya: Intara y’Amajyepfo ikorana n’izindi nzego z’umutekano mpuzamahanga. Iyi mikoranire ikorwa hibandwa ku guhanahana amakuru ndetse no guhanahana abakekwaho ibyaha ndetse n’abanyabyaha. Nk’iyo hari abinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, tuvuge nk’abavuye i Burundi, tuvugana na bagenzi bacu b’i Burundi tukabaha abayobozi b’iwabo.

Ikibazo: Ese ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hari uruhare bugira mu kubumbatira amahoro n’umutekano iyi ntara ifite? Niba ruhari ni uruhe?


ACP Nkwaya:
Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bwagize kandi buracyagira uruhare runini mu bikorwa bya buri munsi bya Polisi. Ni bumwe mu buryo bukomeye cyane butuma iyi ntara igira umutekano.

Mu gukorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, twashoboye kumenya impamvu nyamukuru n’ingaruka z’ibyaha mu muryango nyarwanda, ku buryo mu mezi atanu ashize ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara, uku kugabanuka kukaba kwaravuye ku gukorana bya hafi kwa Polisi n’abaturage.

Ikindi ni uko guhanahana amakuru hagati ya Polisi n’abaturage byatumye tumenya aho abanyabyaha bari tukanabafata, bikanatuma batanga amakuru y’ikintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano wabo, tunakangurira itangazamakuru guhugurira abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha.

Uku gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, abaturage mu kwicungira umutekano aho bakora amarondo, umuturage kuba ijisho rya mugenzi we, komite zo kwicungira umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano, ni gahunda zadufashije kugera ku mutekano dufite ubu.


Ikibazo:
Polisi y’u Rwanda igira uruhare rukomeye muri gahunda ziteza imbere imibereho y’abaturage, abaturage bo muri iyi ntara mubafasha iki?

ACP Nkwaya: Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage batishoboye muri rusange ibubakira amazu, ikabagabira inka, ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza, ikabaha inzitiramibu, kandi n’abaturage batishoboye bo muri iyi ntara ubufasha nk’ubwo bwabagezeho.

Ariko na none nka Polisi tubafasha mu igenzura ry’uko gahunda za Leta zashyiriweho kuvana mu bukene abaturage nka VUP, GIRINKA n’UBUDEHE zishyirwa mu bikorwa nk’uko bisabwa.

Ikibazo: Ni izihe ngamba mufite ngo umutekano ukomeze usagambe muri iyi ntara?

ACP Nkwaya: Dufite ingamba nyinshi, ariko iy’ingenzi ni ukugumya gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kongera umubare w’abapolisi bakorera muri iyi ntara, kugeza abanyabyaha imbere y’ubutabera, gukomeza gukangurira abaturage gukora amarondo no kuba ijisho rya bagenzi babo, gukomeza gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, gukangurira komite zo kwicungira umutekano kongera imbaraga mu kwirinda no kurwanya ibyaha ndetse no gukangurira abaturage ububi bw’icyaha n’ingaruka zacyo, tutibagiwe gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura no kurwanya ibyaha.

Ikibazo: Ni ubuhe butumwa waha abaturage b’iyi ntara?

ACP Nkwaya: Mbere na mbere ni ugushimira abaturage b’intara y’Amajyepfo kubera ubufatanye bwabo mu gucunga umutekano, mbasaba gukomeza ubwo bufatanye, batangira amakuru ku gihe yo gukumira, kurwanya ibyaha no gufata ababikora ngo dukomeze kuba mu mutekano usesuye.

Nk’uko tubizi, Polisi y’u Rwanda ntiyabona abapolisi ishyira ahantu hose, bityo rero gucunga umutekano ni inshingano ya buri wese; ibi biradusaba gukomeza ubufatanye n’abaturage, gukorera hamwe no gutangira amakuru ku gihe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years