Amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki-Paul Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 6 months
Image

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika w’Umuryango FPR- Inkotanyi, yijeje abaturage b’Akarere ka Gicumbi n’Abanyarwanda muri rusange ko amajyambere u Rwanda rwifuza, barimo kuyakozaho imitwe y’intoki, abasaba gukomeza gusigasira ibikorwa by’iterambere byagezweho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo Kwiyamamaza, hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki ya 14 kugeza kuri 16 Nyakanga 2024.

 Mu ijambo rye, Umukandida Paul Kagame yababwiye ko yizeye ko bazatora neza tariki ya 15 Nyakanga 2024, kandi ko ari gahunda yo gukomeza mu iterambere.

Yababwiye ko bakwiye kurinda ibyagezweho kugira ngo bakomeze mu iterambere.

Ati: “Amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki, biturutse mu mikorere, mu mbaraga, mu bwenge.”

Yavuze ko kwiyubaka bihera ku mutekano binyuze mu kwirinda no kurinda ibyagezweho.

Ati: “Tukirind, tukarinda ibyo twubaka tukarinda abacu, icyari gisigaye ni amajyambere. Amajyambere ni ajyana n’imiyoborere myiza itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”

Yavuze ko muri Politiki ya FPR, n’indi mitwe bafatanyije nta muntu basiga inyuma ahubwo ko bimitse ibikorwa byose biteza imbere igihugu.

Ati: “Ubukene, indwara ubujiji ibyo byajyanye na bariya bagiye. Abari barangije igihugu na mbere yaho, bajyanye na byo.”

Pertezida Kagame yavuze ko kugera ku iterambere bihera kuri buri wese kandi ntawe usigaye inyuma.

Ati: “Natwe amajyambere abe nk’ay’abandi, bo se bayavanye hehe? Si ugukora ibyo bakora.”

Yavuze ko adaheruka gusura Abanyagicumbi ariko ko yagarutse kandi ibyo yasezeranye na bo ubwo aherukayo babisigasiye.

Ati: “Intare kandi zihora ari intare, ntabwo uzibona uyu munsi ngo ejo wasubirayo ngo usange zabaye impyisi, ni yo mpamvu ibyo twavuganye ubushize mwabisigasiye”.

Yabasabye ko ibyo u Rwanda rwagezeho babikuramo imbaraga kugira ngo bakomeze batere imbere.

Umukandida Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Gicumbi n’abo mu Turere bihana imbibi bitabiriye ibikorwa byo kwimamamaza bari bamusabye kuzaza nyuma y’amatora bakishimana, ko azahaza bagatarama.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 6 months