Amahoro twifuriza bagenzi bacu akwiye kuba ikimenyetso ko ntacyayahungabanya aritwe giturutseho- Dr Abdullatif

  • admin
  • 23/04/2018
  • Hashize 6 years

Dr Abdullatif Albakdouri umumenyi wo muri Maroc yavuze ko amahoro abayislamu bifurizanya yagakwiye kuba ikimenyetso ko ntacyahungabanya aribo giturutseho ndetse ko umuntu usenga Imana adakwiye kujya kure y’amahoro kuko idini ni iy’Amahoro.

Ibi yabigarutseho mu biganiro binyuranye byatanzwe ku bufatanye na Fondation Mohammed VI ishami ryo mu Rwanda, n’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (RMC) hibandwa ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Uruhare rwa Islamu mu kubaka umuco w’amahoro

Binyuze mu muryango w’Umwami Mohammed VI wa Maroc ugamije guhuza Abamenyi ba Africa mu gusobanura neza iby’idini y’Ubusilamu (Fondation Mohammed VI des Oulema Africains), bamwe mu Basilamu baturutse muri Maroc n’abo mu Rwanda ndetse n’abandi bo mu yandi matorero baganiriye ku buryo Islamu yabaho kandi ntigire uwo ibangamira.

Dr Abdullatif Albakdouri umumenyi wo muri Maroc watanze ikiganiro kivuga uko Islamu ibona kwimakaza umuco w’amahoro, yavuze ko idini ry’Amahoro, risuhuzanya ryifuriza amahoro abandi ridakwiye kuba irihungabanya amahoro.

Yavuze ko Islamu nta muntu n’umwe yitiriwe ku bera ubushishozi bw’Intumwa Mohammed, ngo usanga Islamu na Salam (amahoro) bifitanye umuzi shingiro, kandi ngo n’abayoboke ba Islamu bitwa “Muslimuni” (Abasilamu) na byo ngo bijya guhura na Islamu na Salam.

Dr Abdullatif ati “Usenga Imana ntakwiye kujya kure y’Amahoro kuko idini ni iy’Amahoro. Imana niyo mahoro.”

Yavuze ko muri Islamu basuhuzanya bifurizanya amahoro, ibyo ngo bivuze ko “jyewe uyakwifuriza nta kibi cyanturukaho kandi ko nawe ukwiye kuyampa.

Dr Abdullatif ati “Amahoro twifuriza bagenzi bacu akwiye kuba ikimenyetso ko ntacyayahungabanya aritwe giturutseho.”

Yavuze ko Islamu itigisha amahoro mu gihe kiza gusa kuko ngo no mu bihe by’intambara, igitabo gitagatifu cya Islamu, Qoran kirimo imirongo ivuga ko uwatsinzwe ku rugamba akamanika amaboko umubabarira, ariko ngo Qoran yigisha ko Umusilamu ahaguruka akarwanaho igihe umuntu amukoreye ubwangizi.

Bishop John Rucyahana Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagerageje guhuza umuco w’amahoro mu yandi madini no mu masezerano mpuzamahanga, avuga ko idini ridakwiye kwibagiza abantu umuco wabo.

Yavuze ko ahantu hose Imana ari imwe, nta muntu ukwiye kujya kuyivumba ahandi, ko ngo iyo idini ryaciye umuco icyo gihe uwariyobotse aba yataye uwo yari we.

Bishop John Rucyahana ati “Imana ntivumbwa, ni Imana yaremye ijuru n’Isi n’amahoro, ntitugomba kuyivumba tugomba kuyisangira nk’Abanyafurika tukayisangiza n’abandi. Amadini ntiyari akwiye kudutandukanya yari akwiye kudufasha kuba icyo turicyo tukanakibyaza umusaruro.”

Yavuze ko Islamu idakwiye gutukwa no kwandagazwa, ngo hakwiye kubaho inyigisho z’urukundo mu banyamadini kuko ngo bose bagomba gufatanya nk’Abanyafurika. Yasabye abanyamadini kurwanya ruswa no kwihesha agaciro kuko ngo ntaho wabona ukagura.

Sheikh Sindayigaya Musa Umuyobozi wa Foundation Mohammed VI ishami ryo mu Rwanda yavuze ko muri uyu muryango baharanira kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba, no kugaragaza isura nyayo ya Islamu y’ukuri.

Sheikh Sindayigaya yagize ati “Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kugaragza isura nyayo ya Islamu nk’idini ry’amahoro, rha uburenganzira abantu, ry’ubworoherane ry’ubwuzuzanye no gufatanya n’imibanire hagati y’abatuye isi hirengagijwe idini n’imyemerere baturukamo.”

Iyi nama yahuje abantu 150 baturutse ahantu hanyuranye, by’umwihariko ngo uyu muryango uzafasha Abaslamu bo mu Rwanda kubana neza mu mahoro kuko ngo muri Maroc aho watangirijwe bamaze igihe kirekire barubatse idini ya Islamu itagira abo ibangamira.

Fondation Mohammed VI Oulema Africain umaze kugera mu bihugu 32 bya Africa, mu Rwanda wahageze ubwo Umwami Mohammed VI yasuraga u Rwanda mu Ukwakira 2016 aho yasinyanye na Perezida Paul Kagame amasezerano anyuranye y’ubufatanye hagati ya Maroc n’u Rwanda, ngo uzafasha mu guhindura imibereho myiza y’urubyiruko n’abagore ndetse ngo uzashyira imbere ubushakashatsi no kwandika.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/04/2018
  • Hashize 6 years