Amahirwe adasanzwe ku banyeshuri baziyandikisha bwa mbere muri kaminuza ya Christian University of Rwanda

  • admin
  • 12/02/2018
  • Hashize 6 years

Ku bufatanye bwa Christian University of Rwanda(CHUR) na Regent University yo muri USA binyuze mukigo cyayo (Business development Centre , BDC- Rwanda yahaye amahirwe abanyeshuri 150 baziyandikisha bwa mbere muri CHUR mu kiciro kizatangira muri Werurwe 2018.

Kubera ubufatanye kaminuza ya Regent yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ifitanye na Christian University of Rwanda mu kwigisha abantu uburyo bwokwihangira imirimo, ubu noneho yiyemeje no kuzafasha abanyeshuri 150 baziyandikisha mbere mu kiciro kizatangira muri Werurwe 2018

Nk’uko umuyobozi ushinzewe kwandika abanyeshuri (Registrar) Hakizimana Dieudonne muri Kaminuza Christian University of Rwanda yabitangarije muhabura.rw ,ubwo bufasha buzahabwa abanyeshuri baziyandikisha mbere ya tariki ya 20 Werurwe 2018.

Ati “ Ni ubufasha buri mu byiciro bitatu harimo;

Kubagabanyiriza amafaranya y’ishuri ;

Kubigisha icyongereza ku buntu mu gihe cy’amezi atatu;

Kubahugura amezi atandatu uko umuntu atangira umushinga kandi adafite amafaranga kuko usanga abenshi bavuga ko ikibazo kuri ba rwiyemezamirimo ari igishoro.”


Academic registrar Hakizimana Dieudonne

Hakizimana Dieudonne yakomeje avuga ko kugira ngo abanyeshuri b’iyi kaminuza bakomeze kumvishwa gahunda yo kwihangira imirimo, biteganyijwe ko umuyobozi ushinzwe ibyo kwihangira imirimo muri Regent University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije mukigo cyabo gikorera hano mu Rwanda (Business development Centre , BDC) azasura iyi kaminuza tariki ya 15 Werurwe 2018 akagira ibiganiro n’abanyeshuri.

Ati “Azatangiza uburyo abanyeshuri bazajya basura ibikorwa bijyanye n’amasomo bigishwa haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo ndetse azanatangiza uburyo bwo gutera inkunga imishinga myiza yakozwe n’abanyeshuri ihabwe amafaranga.”

Ubufatanye bwa Regent University na Christian University of Rwanda bunyuzwa mu kigo gishinzwe kuzamura ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo (Center for Entrepreneurial and Learning Innovation) aho abanyeshuri bigishwa kandi bagahabwa ubufasha bwose bakeneye bakiri ku ntebe y’ishuri.

Haba ku banyeshuri bigira muri Christian University of Rwanda mu ishami rya Karongi n’abigira i Kigali muri Saint Paul,iyi kaminuza yabashyiriyeho kandi uburyo bwo kworohereza abanyeshuri kwivuza.

Abashaka kwiyandikisha bakitwaza:

1.Fotokopi y’indangamuntu,

2.Fotokopi ya diplôme isoza amashuri yisumbuye,

3.Indangamanota eshatu z’imyaka ya nyuma yo mu mashuri yisumbuye ndetse

4.N’amafoto abiri magufi.

Uwiyandikisha yanyura ku rubuga rwa kaminuza kuri www.chur.ac.rw

Cyangwa akazana ibisabwa aho kaminuza ikorera haba i Karongi no mu Mujyi wa Kigali Centre Pastoral Saint Paul.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabandikira kuri churrwanda@chur.ac.rw

Kandi wahamagara kuri 0788310048 na 0789850000 no kuri 0788310047 na 0783052653




Aba ni abiga ikoranabuhanga


Aba ni abiga itangazamakuru muri CHUR barimo kwimenyereza


Ibi ni ibikoresho bifashisha abiga umwuga w’itangazamakuru muri CHUR

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/02/2018
  • Hashize 6 years