Amahindura ya Mukura akomeje kuba amahindura, itsindiye Kiyovu ku Mumena

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 6 years

Amahindura ya Mukura Victory Sports akomeje kuba amahindura iyakomeje itsindira Kiyovu ku Mumena igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, APR nayo yitwara neza i Rubavu.

Igitego rukumbi muri uyu mukino cyatsinzwe na n’umukinnyi Bertrand Iradukunda ku munota wa 10 w’igice cya mbere.

Nyuma y’ki gitego byatumye Kiyovu Sports yotsa igitutu Mukura ariko barinda bajya mu kiruhuko itishyuye.

Mu gice cya kabiri Kiyovu yakomeje kwiharira umupira ariko ntibigire icyo bitanga, kugeza mu minota ya nyuma aho umuzamu Rwabugiri Omar yarokoye ikipe akuyemo ishoti rikomeye ryari ritewe na Vincent.

APR ikomeje gukataza mu nstinzi imikino imaze gukina

Kuri Stade Umuganda, APR nayo yatsinze Marines ibitego 2-0 byatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri Coup-Franc, ndetse na Byiringiro Lague ku gitego cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Bigirimana Issa.

APR kugeza ubu imaze gutsinda imikino yose ine ya Shampiona, aho buri mukino wose yawutsinzemo ibitego 2-0, bivuze ko itaratsindwa igitego na kimwe muri Shampiona

Irambona Masudi Juma ntabwo arafatisha umurindi wa Shampion As Kigali ye ikomeje kubura intsinzi

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Etincelles yabonye amanota 3 ya mbere ya shampiyona nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0.

Turatsinze Heritier yafunguye amazamu ku munota wa 18, Niyonsenga Ibrahim atsinda igitego cyiza cyane ku munota wa 78.

Ikipe ya AS Kigali yabonye amahirwe mu gice cya kabiri, mu gihe itari ifite umutoza mukuru Masudi Djuma wahawe ikarita y’umutuku ku mukino uheruka na Marines.

Imikino yose y’umunsi wa Kane wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa gatandatu

Marines 0-2 APR FC

AS Kigali 0-2 Etincelles

Kiyovu Sports 0-1 Mukura

Imikino iteganijwe kuri iki cy’umweru

Rayon Sports vs Gicumbi

Bugesera vs Sunrise


Iradukunda Beltrand watsindiye Mukura igitego, ari nacyo cye cya mbere muri Shampiona
Mukura mu byishimo nyuma yo gutsinda umukino wa kane yikurikiranya
Mukura mu byishimo nyuma yo gutsinda umukino wa kane yikurikiranya
Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 6 years