Amaganya yanjye ntawe uyazi, amarira yanjye ni menshi : UW’URUKUNDO NYARUKUNDO

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Amaganya yanjye ntawe uyazi, amarira yanjye ni menshi, ahora atemba ijoro n’umunsi ntawe mfite wo gutura aka gahinda. Umunsi wo ku Cyumweru iteka sinjya nywumenyera, uhora udasanzwe kuri njyewe. Amasaha yawo yose ahora ambera ay’amaganya n’agahinda.

Mfite agahinda kenshi ku mutima wanjye, mfite intimba n’ishavu bihora binshengura iteka, ngahora mbigendana nk’icyasha.

Ntacyo ntakoze ngo nkwibagirwe ariko byaranze, kuko wansigiye ibikomere mu mutima wanjye; umunsi natandukanye n’umukunzi, umunsi ntazibagirwa mu buzima bwanjye nkiri hano ku Isi.

Ahagana saa mbiri z’umugoroba  nari nateguye guhura n’uwo nkunda, turi buhurire aho twakundaga guhurira ku mugoroba twembi twitaruye abandi. Wari umunsi usa nk’iyisanzwe, nta kidasanzwe niteze ko turi buganire; gusa numva umutima wanjye umufitiye urukumbuzi nk’ibisanzwe. Kuva bwacya nari ntaramubona, numva mfite amatsiko menshi yo kongera kumuhobera ngo mugwe mu byano mureba.

Agihinguka numvise ibicuro binyuzuye umubiri wose, numva nishimiye kongera kumubona musanganira musanga ngo muyambire. Nta kindi muri ako kanya ubwenge bwanjye bwabashaga gushyikira.

Nari mukumbuye cyane, kandi koko byari mu gihe. Umutesi  niryo zina ry’umukunzi wanjye, Umutesi Ornella niko yitwaga amazina yombi.


Ornella yaje asa n’uwijimye mu maso, ariko njye ku bw’urukundo nari mufitiye sinabashaga kubibona, byari bigoye cyane kubimenya kandi byari kure cyane y’ibyo natekerezaga.

Twakubitanye amaso mpita musekera nsa n’umwenyura mwereka ko nishimiye kumubona kandi ko nari mukumbuye! Iyi niyo ndoro yandangaga iteka uko twahuraga, kandi nawe niko yakundaga kubigenza, akansekera anyereka ko anyishimiye.

Gusa hari ubwo yantunguraga, akirakaza, ariko nakomeza kumuhanga amaso agaturika agaseka twembi tugahoberana twuje ibinezaneza; ibyo byo nari mbimenyereye!

Akingera imbere, nabanje gutebya mwereka ko namuvumbuye; mubwira ko yirakaje nk’uko yajyaga abikora, ko ari ha handi he ari buze guturika agaseka byarimba nkamukirigita, kuko nari nzi ko umukunzi wanjye atinya gukirigitwa cyane. Nyamara siko byari biri.

Ornella yaje afite imashini yanjye mu ntoki, arakaye cyane noneho atanagaragaza guseka habe na gato. Nkimwegera, yahise avugira hejuru anyereka ko atifuza no kugira icyo avugana nanjye nuko mbona imashini yanjye ayituye hasi yose ayihindura ubushwangi, irameneka, irajanjagurika.

Sinari nzi mu by’ukuri icyabimuteye. Sinari nanazi impamvu y’ibyo. Ornella yari yabonye ifoto yanjye nifotoje n’undi mukobwa turi gusomana mu buryo busa nk’ubwimbitse, turebana akana ko mujisho.

Nasomanaga na Ingabire, umwe mu bakobwa nawe twari duturanye. Iyo foto twari twayifotoje bigezo, twikinira dushaka kwigana abajya basomana ku byapa bamamaza.
Ornella we siko yari yabifashe. Akibona iyo foto yaketse ko namucaga inyuma.

Yumvaga ko iyo foto cyari ikimenyetso simusiga avuga ko cyamwerekaga ko namuryaryaga, ntamukundaga! Nta mwanya nari na muto yampaye wo kwisobanura, nta n’ubwo yashakaga kumva ibisobanuro byanjye.

Yahise ambwira ko urukundo rwacu rurangiriye aho, ko atakomeza gukundana nanjye. Nta mpeta nari naramwambitse, ariko numvaga nteganya kuyimwambika mu gihe cya vuba akaba fiyanse wanjye, ariko yambwiye ko byose birangiriye aho ko dutandukanye.

Byabaye agahinda kenshi kuri njye, kutabasha kubona umwanya wo kwisobanura, ngo mubwize ukuri ko ibyo yabonye ku ifoto bitari ukuri, ko nta wundi mukobwa nigeze nkunda nka we. Agahinda yagize ndakumva, intimba yatewe n’ibyo yabonye ndayumva, ariko icyambabaje ni uko atampaye nibura umwanya ngo mbimusobanurire.

Yamfashe nk’umunyamakosa ukomeye, utendeka abakobwa mbatesha igihe; ariko siko nari ndi. Ornella numvaga ari we mukobwa nakunze kurusha abandi, umukobwa twakuranye, tuziranye kuva kera, ariko byarangiriye aho, dutandukana nabi dutyo mu bihe nk’ibi twiteguragamo kwizihiza umunsi w’abakundana.

Hashize umwaka wose nicuza icyanteye kwifotoza iyo foto, kuko nabuze undi mukobwa twahuza. Nabuze umukobwa numva wazamusimbura tugakundana nk’uko nakundaga Ornella, numvaga nishyikiraho mubwira byose nifuza akanyumva. Nabaye umucakara w’urukundo rwe. Nabuze aho nahera musobanurira ko ibyo yabonye bitari ukuri.

Umutima uhora uncira urubanza, umbwira ko nubwo ifoto nifotoje nsomana n’undi mukobwa itari igambiriye ikindi kibi bwose, nayifotoje narengereye, kuko uyibonye wese ambwira ko iteye urujijo, ko nagombaga kuzirikana ko hari undi ushobora kuyibona agakeka byinshi. Ese kuki ntahise nyisiba muri mudasobwa yanjye ngahitamo kuyitunga? Iki kibazo umutimanama wanjye uhora ukinshinja nkakiburira igisobanuro.
Urukundo kuri njye rwarambihiye; numvise ko rufite igisobanuro kindi kirenze icyo tubona.

Rukwiye gusigasirwa, uwo ukunda ukamurinda icyo ari cyo cyose cyatuma cyatuma agukekaho ingeso mbi izo ari zo zose. Nabize ibyuya mbura iyo nkwirwa, mbura ayo ncira n’ayo mira. Ntako ntagize, ndamupfukamira musaba imbabazi, musaba umwanya ngo nibura anyemerere ko namusobanurira uko byagenze ngo iyo foto ifotorwe.

Nemeye ikosa, musanganira musaba imbabazi, ariko biba iby’ubusa. Agahinda kanshengura umutima iyo nibutse uko twakundanaga.
Ese koko naratsinzwe mu rukundo? Nzakore iki ngo mbashe gusinzira ko numva kumwivanamo byananiye?

Ntako ntamutakambiye, musaba guca inkoni izamba, mubwira ko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka ukundi. Namwijeje ko uwankiza irya none ntazongera gukinisha ibintu ntabonera igisobanuro mu rukundo; nguku uko nakomeje kumutakambira nuko agera aho ampa imbabazi namusabaga.

Koko ntiwamenya urumuri utaraciye mu mwijima; akimbabarira numvise nduhutse, numva ari umutwaro uremereye nari nikoreye antuye.

Nshuti bavandimwe, ntuzifuze kwangwa n’uwo wakundaga, wumva wanasara. Birababaza ukumva umutima wakuriye wabuze uko ugira. Nahoraga nishinja iryo kosa nkumva umutima wenda guturika. Numvaga nicujije impamvu yatumye mbikora nkayibura.

Umukunzi wanjye namusezeranyije kutazamuhemukira ukundi, ko ntazigera muca inyuma, ko nzamukunda wenyine nta wundi mubangikanyije nawe, murahirira ko bitazasubira.

Ornella rurabo rwanjye, nzaguhimbira igisigo nkwita ‘Uwihirwe’, nkwiture ineza wangiriye wowe Bwiza butamirije umuringa, Umwiza wahize abandi mu buranga, wizihiye abakubyaye ‘Gikundiro’ ‘Bwiza bwanjye ‘Uw’icyeza’ saro ryera.

Warakoze kumbabarira mukunzi, wanyongereye icyizere cy’ubuzima!
Uko izuba rizenguruka Isi ridahumbyahumbya niko nanjye nzakomeza kukugaragira ntayumvayumva, wowe rukundo rukumbi nigeze mu buzima.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/09/2022
  • Hashize 2 years