Amafoto: yagiye kwibagisha no kwiteza inshinge ngo agire taille birangira nta kanyama asigaranye ku mubiri

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years

Umurusiyakazi Maria Pogrebnyak-Shatalova, ni umukunzi wa rutahizamu wa wahoze akinira Reading na Fulham, Pavel, yashyize hanze amafoto yifashe ari mu nzu itunganyirizwamo ubwiza (Beauty Clinic), aho yabagiwe akataterwa insinge zimunanura (Liposuctio) . Aya mafoto ntiyakiriwe kimwe na benshi kuko bamwe bavuga ko yakabije kunanuka no kuba mubi, yashizemo.

Inkuru ya The Sun ivuga ko mu gusubiza abafana be, yavuze ko ntacyo bimutwaye. Ni nyuma y’uko hari abavuzeko nta nyama asigaranye ku mubiri. Umwe ati: “nta kintu yasigaranye,” undi ati: “ni amagufwa ariho uruhu gusa” mu gihe hari nuwavuzeko atarengeje ibiro 42.

Uyu mu mama w’abana batatu, yagize ati: “umugabo wange akunda uku ndi. Nta kibazo cy’inzara mfite, ndarya bisanzwe. Mbaho bisanzwe. Ndarya buri gihe; inyamaz’inkoko, tomatoes, Cucumbers na za caroti. Nywa n’amazi ahagije.

Nsoma ko ngo ndi urugero rubi ku rubyiruko? Ariko nge byose ni ubuzima buzira umuze! Gusa sinywa ibintu by’ibisukari n’ibiryo bibyibushya kuko bigira ingaruka”.

Amafoto abafana bagenderaho bavuga ko uyu mugore nta mubiri asigaranye(photos Internet)




















Yanditswa na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years