Amafoto : Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama nkuru ya 3 y’urugaga rw’abagore ba RPF Inkotanyi
- 22/04/2017
- Hashize 8 years
Guha ubushobozi abagore ntabwo ari impuhwe, ni inshingano zacu. Ibi ni ibyatangajwe na perezida kagame kuri uyu wa 22 Mata 2017 aho yitabiriye Inama Nkuru ya 3 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi yari uhuriyemo Abagore bagera ku 2000 baturuka mu Intara n’Uturere by’igihugu .
Perezidante w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Umuryango FPR-Inkotanyi, yakira Perezida Paul Kagame yavuze ko abagore bamushimira kuba yarabakuye ahabi akabageza aho bageze ubu bakaba bariteje imbere.”Turagushimira aho wadukuye, waduhaye ijambo ubu turatunze,turakora,turi mu inzego zitandukanye natwe turafasha kubaka igihugu cyacu.
Yakomeje avuga ko, hari intambwe itagereranwa Perezida Kagame amaze guteza imbere igihugu, cyane cyane abanyarwandakazi ndetse no kubahesha agaciro. Uyu munsi, bakaba nabo bagaragaza uruhare mu iterambere ry’igihugu.Ati:”natwe ntabwo tuzagusiga mu kibuga”.
Mu ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku bari bateraniye muri iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre, yavuze ko RPF bivuga guhuza, gushyira hamwe, ku buryo niyo abantu baba bafite ibibatanya bashyira imbere ibyubaka. Yongeyeho ko amateka ya RPF ari uguhindura ubuzima bw’Abanyarwandakazi nu bw’Abanyarwanda bose muri rusange ntawe usigaye inyuma kandi bikagendana n’igihe.
Perezida Kagame mu ijambo rye kandi yagarutse ku mpamvu zitandukanye zatumye habaho urugamba rwo kubohoza igihugu. Aha yabanje kugira ati: “Ntabwo wabohoza igihugu utarebye icyateye ibibazo byakiboshye”. “Ntabwo wahindura amatwara utagendeye ku mahame agenga ihinduramatwara”, ibi nibyo yakomeje avuga.
Umukuru w’igihugu yakomoje ku bagore ndetse abibandaho , avuga ko u Rwanda rwari inyuma muri rusange, ariko noneho Umunyarwandakazi we akaba yari yaraheze inyuma ku buryo bw’umwihariko. Yagize ati: “Abana b’abakobwa n’abahungu ntabwo bahabwaga uburenganzira bungana haba mu ngo ndetse no mu bindi”.
Yavuze ko gushyingira umwana w’umukobwa byafatwaga nko kwikuraho ikibazo ariko ngo kwibohora bigomba kuba ibya buri wese, abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa. Ngo iyo uteje imbere umugore uba unateje imbere buri wese.
Ku kijyanye n’uburinganire, perezida Kagame yavuze ko umugore n’umugabo badakwiye guhangana ahubwo bagomba kuzuzanya kandi guteza imbere umugore bikorwa mu bwuzuzanye. Yakomeje asaba ko umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushaka ko bagiye guhura n’ibibazo kandi ko bagomba kubyemera ukwiye gucika.
Yagize ati: “Hari ababwira abakobwa bagiye gushyingirwa ngo bazihanganire abagabo babakubita. Ibyo sibyo”
ati: “Nta munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa. Ikibi tugomba kukirwanya twese duhereye mu miryango”.
Yavuze ko mu miryango nyarwanda hagomba kubaho ubufatanye mu kurandura imico mibi n’inyigisho bivuga ngo umugore yaragowe. “Ntabwo tugomba kwemera akarengane nkaho ari ibintu bisanzwe”
Perezida Kagame kandi yaboneyeho kugira inama Abanyarwandakazi ababwira ko bagomba kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera ku cyo bifuza, aho yavuze ko kubashyira mu buyobozi atari impano ahubwo ari uburenganzira bwabo kubera ko babifitiye ubushobozi. Aha akaba yabibukije ko badakwiye kwirara ngo bakore nabi ahubwo bagomba gutanga umusanzu wabo.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw