Amafoto Juliana yashyize ku mbuga nkoranya mbaga yashyize abagabo mu rujijo
- 24/11/2015
- Hashize 9 years
Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 23 Ugushyingo 2015, yashyize hanze ifoto arimo areba imbere mu mwambaro yambaye bigaragara ko ati kureba igitsina cye bituma benshi mu bakurikirana uyu muhanzikazi ku mbuga nkoranya mbaga bagira urujijo ndetse banibaza icyo uyu muhanzikazi yari agambiriye.
Juliana Kanyomozi ni umwe mu bahanzikazi bo mu gihugu cya Uganda utajya ukunda kugaragaza uwambure bwe haba mu mafoto ndetse no mu ndirimbo ze cyane ko abakobwa bakora umuziki mu gihugu cya Uganda basanzwe bakunda kugaragara mu ndirimbo ndetse no mu mafoto bafite imyambarire idakwije umubiri wabo cyane cyane ibice by’ibanga.
Ifoto ya Juliana Kanyomozi n’uburyo arimo kwireba mo imbere mu myambaro yatunguye benshi
Kugeza nan’ubu abakunzi n’abafana b’uyu muhanzikazi baracyarimo kwibaza icyateye uyu muhanzikazi gushyira hanze aya mafoto ye ku mbuga nkoranyambaga binakekwa ko impamvu yaba ari uko umuhanzi Mr Flavor ukomoka mu gihugu cya Nigeria wamwoherereje impano ku munsi we w’amavuko ngo bigatera uyu muhanzikazi gutangira kwigaragaza ko ari mwiza mu rwego rwo gukurura uyu muhanzi.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw