Amafoto agaragaza ko urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber ruri guca amarenga

  • admin
  • 17/09/2015
  • Hashize 9 years

Umwaka ugiye gushira umuhanzikazi Selena Gomez atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Justin Beiber nubwo hagenda hagaragara ibimenyetso byinshi byerekana ko bashobora gusubirana gusa buri wese avuga ko nta rukundo ruri hagati yabo bombi

Selena Gomez wamenyekanye cyane mundirimbo zitandukanye nk’iyitwa come and get it, good for you, trust in me n’izindi nyinshi umubano we na Justin Bieber wakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye hibazwa koko niba baratandukanye burundu ariko nan’ubu bigaragara ko ibyabo bikiri gutera urujijo. Uyu muhanzikazi wimyaka 23 uririmba injyana ya pop wamaranye igihe kitari gito akundana na Bieber iyo abajijwe iby’umubano we na Justin Bieber asubiza ko nta kintu gihambaye kiri hagati yabo usibye umubano usanzwe ndetse no gufashanya nk’abahanzi bakora umwuga umwe.


Selena Gomez na Justin bieber mu rukundo

Nubwo Selena Gomez agenda abihakana iby’urukundo rwabo ariko ntajya asobanura uburyo akundamo Justin Beiber cyangwa ngo avuge urukundo amukunda urwo ari rwo gusa ikigaragara nuko hashobora kuba hari ikihishe inyuma yaya magambo yatangajwe na Gomez kuko birasa naho hari ubwiyunge bwitezwe hagati yaba bombi muminsi iri imbere

Reba hano mumafoto uburyo selena Gomez na Justin beiber bari babanye mbere y’uko batandukana








Yanditswe na Shyaka Concorde/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2015
  • Hashize 9 years