Amafoto 10 atangaje agaragara mu ndirimbo “Isahani” y’umu Raperi Bably

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bably The Bible Verse ni Umuhanzi Nyarwanda mu njyana ya Hip Hop wamamaye cyane mu myaka ya 2010 mu ndirimbo zitandukanye nka “Isezerano, Imbohe zizabohoka, Isoko,Imbere y’Urukiko” n’izindi nyinshi gusa n’ubwo nyuma gato yaje kujya agira gahunda zirimo iz’amashuli ndetse n’izindi nzitizi agasa n’ugenda ashyira imbaraga nkeya muri muzika ye gusa kugeza n’iyi saha we aracyemeza ko Injyana ya Hip Hop ari iye bwite kandi ari umwe rukumbi wigeze ndetse ukiyiyoboye.

Kuri ubu uyu muhanzi aherutse gukora indirimbo ye yitwa “Isahani” ndetse ayikorera n’amashusho yateye benshi kongera kwibaza kuri uyu Muhanzi n’impamvu ituma adakora umuziki akomeje nk’uko abandi babigenza bagakora indirimbo imwe bagakurikizaho indi ntakuruhuka. Bably wajyaga witwa (The Bible Verse) bisobanuye imirongo yo muri Bibiliya kuri ubu nk’uko abigaragaza mu ndirimbo ye yitwa “Isahani” ngo abona injyana ya Hip Hop imaze guhindura isura ndetse n’abayikoraga abenshi yabaga ari amaco y’inda .

Reba amafoto atangaje agaragara muri iyi ndirimbo ya Bably yitwa Isahani aho Diplomate na Mahoniboni babambye ku musaraba











Reba unyuze hano amashusho y’indirimbo ya Bably “Isahani”

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 8 years