Amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga ateganyijwe kugabanuka – Minisitiri Ndagijimana
- 24/02/2020
- Hashize 5 years
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Dr Ndagijimana Uzziel yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite impinduka z’ingenzi zikubiye mu ivugururwa ry’ingengo y’imari ya 2019/2020.
Yabwiye Inteko rusange ko basaba ko ingengo y’imari ingana na miliyari ibihumbi 2876.9 z’amafaranga y’u Rwanda yari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Kamena 2019, yiyongera ikagera kuri miliyari ibihumbi 3,017.1 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 140.1 Frw.
Yabwiye inteko ko impinduka zihari ari uko amafaranga yinjizwa mu isanduku ya leta ava imbere mu gihugu azava kuri miiliyari 1726.2, akagera kuri miliyari 1801.9 Frw, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 75.7 Frw.
Avuga ko iyi nyongera izaturuka mu mafaranga ava mu misoro, ateganyijwe kwiyongera kubera izamuka ry’ubukungu ndetse no ku yandi mafaranga yinjizwa mu ngego y’imari atari imisoro.
Dr Ndagijimana yagize Ati “Amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga ateganyijwe kugabanukaho miliyari 6.8 z’amarafarnga y’u Rwanda akava kuri miliyari 409.8 Frw akagera kuri miliyari 403 Frw.”
Dr Ndagijimana yavuze ko iyi nyongera izafasha mu kwishyura imishahara y’abaganga bashya no kubazamura mu ntera, kubonera za ambasade nshya arizo Accra muri Ghana, Doha muri Qatar, Rabat muri Marocco n’izindi nzego zirimo minisiteri y’umutekano mu gihugu amafaranga yo gukoresha.
Yavuze ko hari kandi amafaranga afasha mu bwisungane mu kwivuza, ndetse n’amafaranga afasha mu gutanga amata ku bana n’ibindi.
Yatangaje ko amafaranga agenewe imishinga azava kuri miliyari 1152.1 agere kuri miliyari 1156.2 Frw.
Amafaranga agenewe ishoramari rya leta azava kuri miliyari 244.2 Frw, agere kuri miliyari 257.2, aziyongeraho miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda.
Chief editor Muhabura.rw