Alpha Blondy avuga ko nta muhanzi wo mu Rwanda yakorana nawe indirimbo ataririmba mu Kinyarwanda

  • admin
  • 27/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Alpha Blondy umuhanzi w’igihangange mu njyana ya Reggae,avuga ko umuhanzi wo mu Rwanda yakorana nawe indirimbo agomba kuba aririmba mu kinyarwanda kuko Abanyafurika bagomba guteza imbere iby’iwabo bakirinda gukoresha iby’abandi cyane cyane nk’abahanzi bakirinda kuririmba mu ndimi z’amahanga kuko ibyo bigaragaza ko Afurika ikiri mu bukoroni.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 26 Nyakanga 2018, mu kiganiro abahanzi bazataramira Abanyarwanda muri iri serukiramuco rya Kigali Up bagiranye n’abanyamakuru.

Iki kiganiro cyari kigamije kugaragaza uko iri serukiramuco ritangira kuri uyu wa Kane rikazasoza ku wa Gatandatu Tariki ya 28 Nyakanga 2018 rizagenda ndetse n’icyo bahishiye abazaryitabira.

Alpha Blondy umwe mu nararibonye muri Muzika akaba n’ikirangirire mu Njyana ya Reggae yatangaje ko aje gutanga umusanzu mu gushimisha Abanyarwanda, avuga ko byanze bikunze bagomba kwishima.

Ati” Ubwo naherukaga mu Rwanda natemberejwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nshengurwa umutima n’ibyabaye ku banyarwanda. Iyi ni yo mpamvu nifuje kugaruka mu Rwanda kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu kongera kugarura ibyishimo.”

Muri iki kiganiro Alpha Blondy usanzwe anayobora i Radio ikorera mu gihugu cya Cote d’Ivoire akomokamo, yatangaje ko nyuma yo gutaramira Abanyarwanda aniteguye kuba yakorana na buri muhanzi w’Umunyarwanda wese wabyifuza, ariko akifuza ko yaba aririmba mu Kinyarwanda.

Ati” Abahanzi b’Abanyafrika turi umwe ariko ntituziranye kuko twirirwa turirimba mu ndimi z’ahandi. Abanyafurika bakeneye kwitandukanya n’ibitekerezo bya gikoroni bituma usanga batwarwa n’ibyahandi bakibagirwa iby’iwabo”.

Yakomeje avuga ko umuhanzi wese wo mu Rwanda wakifuza gukorana nawe indirimbo azahabwa amahirwe ariko akaba aririmba mu kinyarwanda.

Yagize ati”Umuhanzi uzifuza ko twakorana azampe CD z’indirimbo ze tuzazumva ubundi tuzamwakira dukorane rwose apfa kuba aririmba mu kinyarwanda.”

Yatangaje kandi ko nk’umuntu ufite Radio ahagarariye aniteguye kuba yageza imiziki y’Abanyarwanda muri Cote d’Ivoire , ikabasha kwamamara muri icyo gihugu ndetse ikagera no kuri beshi bakurikira iyo radio.

Alpha Blondy yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku bakunzi be batabashije kumubona muri Kigali Up y’umwaka ushize aho yari yitezwe na benshi ariko bakamutegereza bagaheba.

Yagize ati” Umuntu ushinzwe guharanira inyungu z’ibihangano byanjye (Manager), yaribeshye yemera kwitabira Kigali Up kandi yari yaremereye mbere Abanyamerika muri icyo gihe. Ibi byatumye gahunda ya Kigali UP ayisubika kugira ngo yitabire aho bari baremereye mbere.”

Ndabasaba imbabazi kandi ndizera ko muri Kigali Up y’uyu mwaka ndi bukuremo icyuho cyose cy’umwaka ushize ntabonetse.”

Kigali Up ni igitaramo ngarukamwaka, gitegurwa na bamwe mu bahanga muri muzika, bagira n’uruhare rukomeye mu kuwuteza imbere.

Kigali Up y’uyu mwaka ikaba izitabirwa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo, itsinda rya Active, Andy Bumuntu, Jodi Fibi, Danny Nanone, Igor Mabano na Phiona Mbabazi.

Irimo n’abahanzi baturutse hanze barimo Alpha blondy ukomoka muri Cote d’Ivoire, Annet Nandujja w’i Bugande, na Kenny Wesley wo muri America.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 27/07/2018
  • Hashize 6 years