Alex Oxlade-Chamberlain yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi

  • admin
  • 25/11/2016
  • Hashize 7 years

Umwongereza ukinira ikipe y’igihugu na Arsenal Alex Oxlade-Chamberlain, biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi witwa Perrie Edwards w’imyaka 23 nyuma y’uko bagiranye ibihe byihariye ubwo uyu mukobwa yari yishimiye birenze igitego uyu mukinnyi yahaye Arsenal maze bakishyura Tottenham.


Mu Kanama umwaka ushize ni ho yu mukobwa Perrie Edwards yatandukanye na Zayn Malik wahoze muri One Direction

Ibinyamakuru byo mu bwongereza byanditse biti “Perrie na Alex babitangiye vuba. Gusa bafite umuvuduko udasanzwe mu kumarana igihe. Bose ubona bishimiranye n’ubwo badashaka ko bimenyekana. Nk’ubu nta n’umwe ukurikira undi ku rubuga nkoranyambaga urwo ari rwo rwose. Nyuma yo gushwana na Zayn, ntabwo Perrie yifuza konzera gushyira ku mugaragaro iby’urukundo”

Gusa undi mukinnyi wo muri Southampton w’inshuti ya hafi ya Alex, yagize ati: “Alex ubu yitaye ku mupira. Ashaka kubanza kubona umwanya uhoraho muri Arsenal, sinzi rero ko yabona umwanya wo gukora ibindi bidafite aho bihuriye n’ikibuga


Alex ashaka kubanza kubona umwanya uhoraho muri Arsenal,

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2016
  • Hashize 7 years