Akora imibonano mpuzabitsina inshuro 7 ku munsi kugirango abashe kugabanya ibiro

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugore witwa Pauline Potter wo muri Leta ya Carifilonia muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yategetswe n’umuganga gukora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro 7 ku munsi kugira ngo abashe kunanuka.

Impuguke mu bijyanye n’umubyibuho, Dr. Laura Berman, wo mu ishuri ry’abaganga rya Northwestern University i Chicago yemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bagore bafite umubyibuho ukabije ari igisubizo kugirango bagabanuke uko babyifuza.

Pauline wafatwaga nk’umugore minini ku isi, aremeza ko umubyibuho we wagabanutse kubera gukora imibonano mpuzabitsina, kuri ubu akaba amaze gutakaza ibiro bigera kuri 13; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa datelinenews.org.

Ati :”Sinabashaga no guhindukira mu buriri ariko ubu ntakaza calories 500 ku nshuro imwe y’imibonano mpuzabitsina”.

Hashize imyaka itatu Pouline yaratandukanye n’umugabo we Alex kubera ubunini bukabije yari afite.

Pauline yaryaga ibiryo birimo calories zigera ku bihumbi 10 ku munsi maze aba munini ku buryo atabashaga kwihindukiza, umugabo we amaze kumenya ko bamushyize mu gitabo cy’abantu bafite udushya ku isi kubera ibiro bye,yahise amuta.

Pauline Potter yapimaga ibiro 330, ubu ngo ageze ku biro 317, ngo ashaka kugabanuka nibuze akagera ku biro 241 kugira ngo abashe kuba yava aho ari.

Namara kubigeraho abasha kuva aho ari azajya kureba umugabo we muri Arizona.

Nakomeza uwo muvuduko wo gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 7 ku munsi, mu gihe cy’amazi atandatu abaza amaze guta ibiro bigera kuri 23

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years