Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Rwamagana yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Uyu muhango wo gutangaza uburyo uturere twesheje imihigo wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ahari hateraniye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bari mu nkuru za Leta.

Mu mwaka ushize, Akarere ka Rwamagana ni ko kari kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017, gakurikirwa n’aka Musanze na Huye ; mu gihe muri dutatu twa nyuma hari Ruhango, Rulindo na Rubavu.


w’Akarere ka Rwamagana hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ribanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inzego zashyize mu bikorwa imihigo zihuriye ku kuba buri wese yumva uruhare rwe, gusobanukirwa neza ibigomba gukorwa no gukurikiranira hafi uko bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko umwaka w’imihigo usojwe, waranzwe n’ibiza byibasiye uturere dutandukanye tw’igihugu bigira ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe.

Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu mwaka wa 2017/2018, yavuze ko urwego rw’ubukungu mu buhinzi hashyizwe imbaraga mu kongera umusaruro mu bihingwa byatoranyijwe.

Mu guteza imbere ubworozi hibanzwe mu gutera intanga inka, mu kurengera ibidukikije haterwa ibiti bisanzwe n’ibivangwa n’imyaka.

Yavuze kandi ko miliyari 53 na miliyoni 96 niyo mafaranga yinjijwe n’uturere mu misoro aho yavuze ko ari umuhigo weshejwe ku kigero cya 100. Naho muri gahunda ya girinka, imiryango 30 616 ikaba yarashyikirijwe inka.

Umwaka utaha, yavuze ko imisoro yinjizwa n’uturere izagera kuri miliyari zirenga 60 Frw, hubakwe ibilometero bigera kuri 135 by’imihanda muri Kigali.

Ibijyanye n’isuku no kutagira aho abantu batura bijyanye n’igihe ni ikindi bizitabwaho mu mihigo y’umwaka utaha, naho mu burezi hubakwe ibyumba by’amashuri ibihumbi 618, ariko abana bose bafashwa kugana ishuri.

Uko uturere twakurikiranye n’amanota y’icumi twa mbere

1. Rwamagana: 84.5%

2. Gasabo: 82.5%

3. Rulindo: 82.5%

4. Gakenke: 80.4%

5. Kicukiro: 77.5%

6. Gicumbi: 76.3%

7. Kayonza: 74.9%

8. Gatsibo:73.5%

9. Rubavu: 72.8%

10. Rutsiro: 72.4%

11. Bugesera

12. Ngororero

13. Kirehe

14. Nyagatare

15. Musanze

16. Muhanga

17. Nyamasheke

18. Nyabihu

19. Huye

20. Nyarugenge

21. Karongi

22. Ngoma

23. Rusizi

24. Nyaruguru

25. Gisagara

26. Kamonyi

27. Burera

28. Nyamagabe

29. Ruhango

30. Nyanza



Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab,

Ubwo mu 2000 hatangizwaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bityo buri rwego rw’imitegekere y’igihugu rugahabwa inshingano akenshi rwabaga rudasanganwe byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.

Iyo gahunda yatumye inzego z’ibanze zihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere maze biba ngombwa ko ubuyobozi n’Abanyarwanda bashyiraho uburyo abayobozi batandukanye bagomba gusobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2006 hatangijwe Imihigo.

Kuva Imihigo yashyirwaho yatumye abayobozi barushaho gusobanurira abaturage uburyo bubahiriza inshingano zabo kandi inafasha mu kwihutisha ibikorwa na gahunda by’iterambere bigenewe abaturage. Umuco w’Imihigo wakwirakijwe muri za Minisiteri, muri za Ambasade no mu bakozi ba Leta.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years