Akarenze umunwa! U Burundi bwahakanye guhiga abavuga Ikinyarwanda, birushaho guteza urujijo
Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yateje urujijo rukomeye nyuma y’aho ihakanye ku mugaragaro ko itigeze ihamagarira abaturage guhiga abavuga Ikinyarwanda, nyamara byarakozwe n’umuvugizi wayo imbere y’abanyamakuru bafata amajwi n’amashusho.
Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘akarenze umunwa karushya ihamagara’. Tariki 8 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Gitega herekanywe Abanyamulenge basaga 60 bashinjwa kuba ku isonga ry’abahungabanya umutekano, ngo kuko bafashwe batari mu nkambi nk’uko bikwiriye.
Icyo gihe Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabihuje no kuba abagizi ba nabi bakunze guhungabanya umutekano w’u Burundi baturutse mu Rwanda, nubwo nta bimenyetso yigeze abitangira.
Yabwiye abaturage ko bagomba kuba maso, bagatungira agatoki inzego z’umutekano aho bumvise uvuga Ikinyarwanda wese.
Yagize ati “Aba bantu bose b’abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mumwumvise avuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.”
Nkurikiye yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi, abaturage koko batangiye gutunga agatoki ku buryo RFI yatangaje ko mu minsi mike iryo jambo rivuzwe, Abanyamulenge bavuga Ikinyarwanda basaga 150 bamaze gutabwa muri yombi.
Abo baturage bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu, nyamara ntibahwemye kuvuga ko barengana, ari urwitwazo rwa Leta y’u Burundi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira, Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yarushijeho guteza urujijo, ivuga ko itigeze ihamagarira abaturage guhiga abavuga Ikinyarwanda.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti “Kubeshyuza: Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ntabwo yigeze ihamagarira abaturage guhiga abantu bavuga Ikinyarwanda mu Burundi. Yasabye abaturage kwamagana abanyamahanga (batari Abanyamulenge gusa) bahari binyuranyije n’amategeko kugira ngo amategeko yubahirizwe.”
Iyi nyandiko ya Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, yateje urujijo rukomeye kuko ntigaragaza niba amajwi n’amashusho ya Pierre Nkurikiye byasakajwe atari byo, cyangwa niba ibyo yavuze atari yabitumwe na Minisiteri avugira.
Abantu batandukanye kuri Twitter bahise batangira kugaragaza ko batunguwe n’iryo tangazo.
Nk’uwitwa Just Muso yagize ati “Yabivuze ku manywa y’ihangu, Video/Audio turayifite. Kandi abantu batangiye kwica abaturage bagenzi babo.”
Uwitwa Bikora94 yifashishije amajwi ya Pierre Nkurikiye yunzemo ati “Abanyarwanda bati Akarenze umunwa karushya ihamagara. Sibyo se?”
P Kayisire yagize ati “Aho kunyomoza, ahubwo mushimangiye ibyavuzwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi mu bitangazamakuru. Iyi ni intangiriro y’icyaha gikozwe na Leta. Ni uguhamagarira abaturae kujya kuri za bariyeri.”
Nubwo u Burundi bwikoma u Rwanda, bwakomeje gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo FDLR, FLN, P5 n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibintu byashimangiwe n’ubuhamya bw’abafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bari mu nkiko. Inshuro nyinshi bagiye bagaba ibitero biturutse mu ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi, rifatanye n’irya Nyungwe mu Rwanda.
Igitero giheruka ni icyo ku wa 27 Kamena 2020, ubwo ahagana saa sita n’iminota makumyabiri, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda nini zirimo mashinigani (machine gun), imbunda zirasa za rockettes na gerenade, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Nyuma y’icyo gitero, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi iyisaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu baturutse muri icyo gihugu, inayisaba gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze. Nyamara ntibyakozwe.https://platform.twitter.com/embed/index.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget-0&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1317143845826646019&lang=en&origin=https%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Famakuru%2Farticle%2Fakarenze-umunwa-u-burundi-bwahakanye-guhiga-abavuga-ikinyarwanda-birushaho&siteScreenName=igihe&theme=light&widgetsVersion=ed20a2b%3A1601588405575&width=550pxhttps://platform.twitter.com/embed/index.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget-1&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1317140392878407680&lang=en&origin=https%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Famakuru%2Farticle%2Fakarenze-umunwa-u-burundi-bwahakanye-guhiga-abavuga-ikinyarwanda-birushaho&siteScreenName=igihe&theme=light&widgetsVersion=ed20a2b%3A1601588405575&width=550px