Akanamaka Loni kagiye guterana igitaraganya yiga ku kibazo cy’u Burundi

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 8 years

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, yemeje ko ko ku wa mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2015 Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, kagiye guterana kubera amagambo y’urwango arimo kugaragara mu Burundi ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi w’iyi minisiteri bwana Romain Nadal.

Romain Nadal aganira ba AFP Yagize ati “Kubera icyifuzo cyacu, akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kazaterana ku wa mbere kubera ibibera mu Burundi, aharimo kugaragara amagambo abiba urwango mu baturage.” yakomeje avuga ko iyi nama yo ku wa mbere, izitabirwa na bamwe mu bahagarariye uburenganzira bwa muntu ku isi, n’abayobozi b’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, nk’uko ikinyamakuru Worldbulletin.net kibivuga.

Ubufaransa bwamaganye amagambo y’urwango agaragara mu Burundi, ntabwo rwose yemewe, turahamagarira abarebwa n’ibibazo biri mu Burundi na Leta muri rusange, kujya mu biganiro kuko ariyo nzira yonyine yarangiza amakimbirane ari muri iki gihugu.” Kuva Perezida Nkurunziza yavuga ko agiye kwiyamamaza kuri manda ya gatatu, nyuma akaza no kwiyamamaza agatorwa, umutekano muke ukomeje kuyogoza u Burundi.

Iki gihugu cy’Uburundi gikomeje kugira umubare munini w’abaturage bagenda bahunga kubw’izi mvururu aho bari kwerekeza mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 8 years