Akabo kashobotse : Abacuruzi bazafatwa barangura ibirayi nijoro bazabihanirwa
- 19/10/2018
- Hashize 6 years
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko abamamyi bazafatwa bapakira ibirayi mu buryo butemewe bazabihanirwa.
Hari abajya gupakira nijoro nk’uburyo bushya bwazanywe n’abamamyi bagamije guhombya abahinzi.
Ubuyobozi bwafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Busasamana bagaragaje ko hakiri ikibazo k’imodoka zipakira ibirayi nijoro kandi bitemewe.
Gupakira ibirayi nijoro bifatwa nk’uburyo bakoresha mu guhombya umusaruro wabo bawugurisha ku giciro cyo hasi.
Ubwo bari mu nama yo kwiga ku bibazo bigihangayikishije abahinzi, abari mu nama bavuze ko batiyumvisha ukuntu imodoka ziza gupakira nijoro mu gihe umuhinzi aba yakuye ibirayi bye kare, akamara umunsi wose ategereje abamupimira agaheba. Bwatangira kwira, bakabona ari cyo gihe imodoka zibagezeho.
Uwitwa Rubayiza Gabriel yagize ati, “Umuhinzi apima ibirayi bye ategereje ko baza kubirangura bakaza nijoro bikagera saa sita z’ijoro akirinze ya myaka ye ugasanga ni ikibazo, bakavuga ko i Kigali byabaye ibindi igiciro kiri hasi, ngo nta kundi byagenda, bakaguhenda”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko butazihanganira abahombya abahinzi b’ibirayi kuko baba bavunitse bahinga, inyungu zikaribwa n’abandi.
Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yagize ati: “Hari ibihano byagenwe kuri abo bantu, biteganywa n’amabwiriza yashyizweho, bigomba kubahirizwa ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zirasabwa gukurikirana bakamenya abo bantu kugira ngo bakurikiranwe bahanwe”.
Umurenge wa Busasamana uza ku mwanya wa 3 mu mirenge yeza ibirayi kuko kuri hagitari imwe umuhinzi ashobora gusaruraho toni z’ibirayi ziri hagati ya 20-25.
Ubu ikiro kimwe k’ibirayi ku muhinzi kigurwa amafranga y’u Rwanda ari hagati ya140 na 18
Chief editor /Muhabura.rw