Airtel yashimishije abaturage muri poromosiyo ya ‘Yora kashi’

  • admin
  • 06/10/2018
  • Hashize 6 years

Abanyamahirwe Hakizimana Jean Paul, Nzabandora Innocent, Irizabimbuto Ramazani na Niyodusenga Azarias bahembwe muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ ya Airtel -Tigo Rwanda.

Ibi bihembo byatangiwe mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba ku wa 4 Ukwakira 2018.

Abatsindiye amafaranga batangaje ko bazayifashisha bagura imishinga yabo.

Irizabimbuto Ramazani wahawe 416 500 Frw yatangaje ko “Amafaranga azamfasha mu buhinzi bw’inyanya. Twari tumaze igihe tutabona imvura. Ngiye kuyakoresha mu kugura pompe zizamfasha kuhira ubutaka.”

Niyodusenga watomboye 393 000 Frw afite intego yo kwagura ubucuruzi bwe. Yashishikarije urubyiruko rudafite akazi kugerageza amahirwe rugatsindira amafaranga yaruhindurira ubuzima.

Hakizimana Jean Paul watomboye 432 000 Frw yatsinze nyuma yo kugerageza amahirwe inshuro eshatu. Ati “Ibi bintu ni impamo.”

Poromosiyo ya ‘‘Yora Kashi’’ yatangijwe ku wa 20 Nzeri 2018. Mu mezi atatu izamara izasiga abagera kuri 206 bahembwe.

Abayitabira batombora miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi na miliyoni ebyiri ku cyumweru. Igihembo nyamukuru kizatangwa ni miliyoni 20 Frw.

Abarenga 20 bamaze gutsindira amafaranga mu gihe abasaga 180 baba bafite amahirwe yo guhembwa buri munsi. Abitabira iyi poromosiyo babona iminota yo guhamagara no gukoresha internet ku buntu.

Guhitamo abatsinze bikorwa imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’ijoro. Abanyamahirwe banatombora amafaranga aho ubukangurambaga bukorerwa mu gihugu hose.

Kwinjira muri ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtel -Tigo Rwanda, bakanda cyangwa bohereze ubutumwa ku 155, bishyure amafaranga 150 Frw gusa.

Mu mpera za 2017 ni bwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Airtel na Tigo ni cyo kigo kiri ku isonga mu kugira abakiliya benshi mu gihugu kuko basaga miliyoni 5.1. Muri bo abarenga miliyoni 1.7 bakaba bakoresha serivisi z’imari za Airtel Money na Tigo Cash


Hakizimana Jean Paul yatomboye 432 000 Frw
Niyodusenga Azarias na we ari mu banyamahirwe bahembwe
Nzabandora Innocent ari mu banyamahirwe bahiriwe muri Poromosiyo ya ’Yora kashi’. Yatsindiye 400 500 Frw

MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/10/2018
  • Hashize 6 years