Afurika y’Epfo:Ishyaka ANC ryatsinze amatora ku bwa burembe,ubwiganze bwa gabanutseho 7%

  • admin
  • 12/05/2019
  • Hashize 5 years

Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo rwongeye kubwisubiza nyuma yo gutsinda amatora y’abagize inteko ishingamategeko, ariko ubu noneho ubwiganze mu majwi bwagabanutse.

Imibare ya nyuma y’ibyavuye muri aya matora igaragaza ko ANC yayatsinze n’amajwi 58 ku ijana (58%).

Iri imbere y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi – irya Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi 21 ku ijana (21%) riri ku mwanya wa kabiri na Economic Freedom Fighters (EFF) ryabaye irya gatatu n’amajwi 11 ku ijana (11%).

Ibibazo mu bukungu ndetse na ruswa byagabanyije umubare w’abashyigikiye ANC.

Umukuru w’iri shyaka, Perezida Cyril Ramaphosa, yahamagariye abaturage kubaka Afurika y’Epfo ishyize hamwe.

Mu ijambo rye ryo kwishimira intsinzi yagejeje ku barwanashyaka ba ANC ari mu mujyi wa Pretoria,Ramaphosa yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko abaturage b’Afurika y’Epfo bagifite icyizere cyuko ishyaka ANC – riri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1994 – hari icyo ryabagezaho.

Yagize ati: “Reka noneho dutahirize ku mugozi umwe twese, abirabura n’abazungu, abagabo n’abagore, urubyiruko n’abasheshe akanguhe, twubake Afurika y’Epfo buri muturage wese yibonamo by’ukuri nkuko byatangajwe n’abakurambere bacu”.

Yasabye ko habaho Afurika y’Epfo “ishyize hamwe, itavangura amoko, itabamo ivangura rishingiye ku gitsina, irimo demokarasi kandi irimo uburumbuke”.

Umunyamakuru wa BBC Will Ross avuga ko ANC ishobora kuba itaciwe intege no kuba ubwiganze mu majwi bwayo bwagabanutse.

Avuga ko nubwo abayishyigikiye bagabanutse, ititwaye nabi mu matora ndetse ko hari bamwe bashobora no kuba bashaka kuvuga ko muri rusange yitwaye neza mu kurinda ko ibintu biyidogerana, hagendewe ku bibazo bya ruswa byayivuzwemo no gutseta ibirenge mu guhangana n’ikibazo cy’ubukene.

Ubwitabire muri aya matora y’abadepite n’abayobozi b’intara yabereye icya rimwe, bwari ku kigero cya 65 ku ijana (65%) – bigaragara ko cyagabanutse ugereranyije na 73 ku ijana (73%) bitabiriye ayabaye mu myaka itanu ishize.

Bubaye ubwa mbere ishyaka ANC ribona amajwi atageze kuri 60 ku ijana (60%), ndetse ubu abadepite barihagarariye bagiye kugabanukaho 19 mu nteko y’iki gihugu igizwe n’abadepite 400.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/05/2019
  • Hashize 5 years