Afurika y’Epfo:Ibikorwa by’ubunyamaswa biri gukorerwa abanyamahanga byahagurukije abayobozi

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afrika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, yakoranye inama n’abahagarariye ibihugu byo ku mugabane wa Afrika muri icyo gihugu nyuma y’ibitero biherutse ku gabwa ku banyamahanga mu mugi wa Durban.

Iyo nama ikozwe nyuma y’uko abanyamahanga batari bake abenshi bava mu gihugu cya Malawi ,birukaniwe mu mazu yabo n’abanyagihugu bagumutse, n’amabutike yabo agasahurwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’iyo nama,Madamu Sisulu yatangaje ko bazosngera gukorana indi nama kuwa Gatatu w’iyi cyumweru kugira ngo barebe aho ibintu bizaba bimaze kugera.

Avuga ko bakeneye kubona amakuru yuzuye ku byabaye kandi arahumuriza abimukira b’abanyafrika ko igihugu kizabarengera.

Yavuze ati “Dusubiramo ibyo umukuru w’igihugu yavuze, ko ibyabaye mu cyumweru gishize ari ubugizi bwa nabi ku makuru dufite”.

Ese byagenze gute?

Ibyo bitero byatangiye mu ijoro ryo ku cyu Mweru bishyira ku wa Mbere w’icyumwe gishize, aho itsinda ry’abantu bagera ku 100 bagabye ibitero kuri zabutike ntoya basahura ibiri yarimo baranayatwika.

Abantu batatu nibo bahasize ubuzima abandi nabo bahungira kuri sitasiyo za polisi ndetse no mu mugisiti.

Lindiwe Sisulu avuga ko ibitero ku mabutike y’abanyamahanga bidashobora kwihanganirwa

Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye ibyo bitero ku banyamahanga arongera asaba n’inzego zishinzwe umutekano gufata ababikoze.

Yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe cyane cyane Abanyamalawi n’abandi banyamahanga bo mu bindi bihugu bya Afrika mu mujyi wa Durban uri mu ntara ya KwaZulu-Natal bubabaje, “cyane cyane mu gihe bucya twinjira mu kwezi kwahariwe ubwigenge (Freedom Month), twibuka imyaka 25 ishize habaye amatora ya mbere ya demokrasi”.

Yavuze ati “Ubukungu bw’igihugu bufite inyungu nyishi mu mubano dufitanye n’ibihugu byo ku mugabane wacu kandi hari abantu benshi bava muri ibyo bihugu bivandimwe baba hano muri Afrika y’Epfo aho bafasha bikomeye mu iterambere ry’igihugu cyacu”.

“Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu, nibyo bifasha mu iterambere rya Afurika. Ntituzihanganira ko inkozi z’ibibi zidusubiza inyuma”.

Ni mu gihe ubushomeri muri icyo gihugu cya Afurika y’Epfo bugeze ku bice 27 ku ijana, abanyagihugu bagashinja abanyamahanga ko bagiye kubanyaga ubuzi bwabo.

Umunyepolitike atavuga rumwe n’ubutegetsi, Julius Malema, ari kwamagana ibyo bitero bikorwa ku banyamahanga muri uwo mujyi wa Durban.

Yabwiye abayoboke be ati”Nta banyamahanga bibye ubuzi bwanyu. Iyo byabananiye, ntimukagirire umujinya abandi bantu”.

Malema – arongoye umugambwe Economic Freedom Fighters (EFF) – yamaganye bikomeye urwango ku banyamahanga mu gihe yari mu kwiyamamaza mu ntara za North-West na Free State, mbere y’amatora ateganyijwe ku kwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka.

Yakomeje agira ati”Ndabizi ko muha abanyamahanga amazina y’agakengeri, ariko ni abanya Afrika nka mwe. Dukeneye ubumwe kuva Cape kugera i Cairo, kuva muri Maroc kugera muri Madagascar”.

Ibitero ku banyamahanga si inkuru nshya muri icyo gihugu cya Afrika y’Epfo kuko mu mwaka wa 2015, imyigaragambyo yabaye mu mijyi ya Johannesburg na Durban yahitanye abantu barindwi mu gihe abanyamahanga baterwaga n’amatsinda y’inkozi z’ibibi.

Naho mu mwaka wa 2008, abantu barenga 60 barishwe muri icyo gihugu mu bitero byakozwe ku banyamahanga nu bundi.

Yanditswe na Hbarurema Djamali

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years