Africa y’Epfo: Impanuka z’indege zikomeje guhitana abantu
- 16/08/2015
- Hashize 9 years
Mu murwa mukuru w’iki gihugu Batanu bahasize ubuzima abandi barakomereka bikomeye kuri iki cyumweru I saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo mu murwa mukuru wa Africa y’Epfo Cape Town habereye impanuka y’indege yahitanye abantu batanu abandi basigaye barakomereka bikomeye kuburyo bamwe muri bo bahise bajyanwa kwa muganga.
Indege yo mubwoko bwa Helicopter yavaga mukirere cyo mu gihugu cya Namibia yerekeza mu murwa mukuru w’igihugu cya Africa y’Epfo, aho indege yaje kubura icyerekezo bikaza gutuma ikora impanuka batanu mubari bari muri iyo ndege bahasiga ubuzima abandi muri bo barakomereka bikomeye
Nkuko Mark Van Heever yabwiye news24.comari nayo dukesha iyi nkuru, yatangaje ko habaye ho ikibazo cy’uko indege yabuze icyerekezo hanyuma bamwe mu bari barimo baza gukomereka abandi bahasiga ubuzima, gusa kuri ubu abakomeretse bajyanwe mubitaro niho barimo gukurikiranirwa hafi.
By Akayezu Snappy