Afghanistani:Igisasu cy’abiyahuzi cyahitanye abantu 63 abasaga 180 barakomereka

  • admin
  • 18/08/2019
  • Hashize 5 years

Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistani gihitana abantu 63 naho abarenga 180 barakomereka.Ababibonye bavuze ko umwiyahuzi yaturikije ibintu biturika ubwo ubukwe bwari buri kuba.

Iki gitero cyagabwe muri ubwo bukwe kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kanama nyuma gato ya saa yine na 40 z’ijoro ku isaha y’i Kabul, mu gace k’uburengerazuba bw’uyu mujyi gatuwe cyane n’abayisilamu b’aba Shia.

Umutwe w’Abatalibani wahakanye ko atari wo wagabye icyo gitero. Nta wundi mutwe wari wigamba icyo gitero.

Mu bihe bishize, intagondwa z’abayisilamu b’aba Sunni, barimo n’Abatalibani n’umutwe wiyita leta ya kisilamu, bakomeje kugenda bibasira ba nyamucye b’aba Shia Hazara muri Afghanistani na Pakistani.

Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bateraniye hanze y’ibitaro bahangayitse

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Afghanistani yemeje uwo mubare w’abishwe hashize amasaha icyo gitero kibaye.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo inyanyagiye mu cyumba (’salle’) ubwo bukwe bwaberagamo, mu gihe ameza n’intebe byari byahirimye.

Aha muri Afghanistani, ubukwe bukunze gutahwa n’abashyitsi babarirwa muri za magana, bagateranira muri za ’salles’ aho akenshi abagabo bicara ukwabo batandukanye n’abagore n’abana.

Mohammad Farhag wari watashye ubwo bukwe yavuze ko yari anyarukiye aho abagore bicara ubwo yumvaga ikintu giturika bikomeye mu gice cyicaramo abagabo.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Buri muntu wese yirukiye hanze atera hejuru kandi arira”.

Yakomeje agira ati “Mu gihe cy’iminota igera hafi kuri 20, ’salle’ yari yuzuyemo umwotsi. Hafi buri muntu wari wicaye mu gice cy’abagabo yapfuye cyangwa yakomeretse. Ubu, nyuma y’amasaha abiri igisasu gituritse, baracyakura imirambo muri ’salle’”.

Sayed Agha Shah, umuseriveri (’serveur’) wari uri muri ubwo bukwe, yavuze ko “buri muntu wese yari arimo kwiruka” nyuma yo guturika kw’icyo gisasu.

Yongeyeho ati “Benshi mu baseriveri bagenzi banjye bapfuye cyangwa barakomereka”.

Iki gisasu gituritse hashize iminsi 10 gusa ikindi gisasu giturikiye hanze y’ikigo (’station’) cya polisi aha mu murwa mukuru Kabul kigahitana abantu 14 naho abandi hafi 150 bagakomereka.

Icyo gihe umutwe w’Abatalibani wavuze ko ari wo wagabye icyo gitero.

Ku wa gatanu, umuvandimwe w’umukuru w’Abatalibani Hibatullah Akhundzada yishwe n’igisasu cyari cyatezwe mu musigiti hafi y’umujyi wa Quetta wo muri Pakistani.

Nta mutwe kugeza ubu urigamba icyo gitero cyo ku wa gatanu.

Ubushyamirane bumaze igihe bwariyongereye mu gihugu, nubwo Abatalibani n’Amerika – ifite abasirikare babarirwa mu bihumbi muri iki gihugu – bivugwa ko bari hafi gutangaza ko bageze ku masezerano y’amahoro.

Biteganywa ko ayo masezerano yaba akubiyemo ko Amerika izagenda ikura ingabo zayo mu gihugu mu byiciro, Abatalibani nabo bakemerera Amerika ko iki gihugu kitazaba indiri y’imitwe y’abahezanguni yibasira Abanyamerika.

Kuva Abatalibani bakurwa ku butegetsi mu mwaka wa 2001 n’urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika, ubu Abatalibani bagenzura igice kinini cy’igihugu kurusha mu kindi gihe icyo ari cyo cyose cya nyuma y’uwo mwaka.

JPEG - 220 kb
Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistani
JPEG - 41.8 kb
Abaganga bo muri Afghanistani binjiza inkomere mu bitaro

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/08/2019
  • Hashize 5 years