Afganistani: Umwiyahuzi yaturikije igisasu gihitana abantu 20 abandi barakomereka

  • admin
  • 02/07/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihugu cya Afganistani umwiyahuzi yagabye igitero cya bombe k’ubwoko bubiri bw’Aba-Sihks n’Abahinde. Icyo gitero cyabereye mu ntara ya Nangarhar mu majyaruguru y’umujyi wa Jalalabad kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga, gihitana abantu bagera kuri 20 abandi barakomereka.

Umwe mubanyagihugu bo mw’idini ry’aba Sikh yabwiye ijwi rya amerika ko babakoereye nabi kuko bishemo abantu 15 abandi barabakomeretsa kandi nta shyaka narimwe babogamiyeho.

Yagize ati “Badukoreye nabi. Batwishemo 15 bongera bakomeretsa abantu 15.Twebwe nta shyaka cyangwa itsinda na rimwe twegamiyeho.Ni ukubera iki baduteye kandi nta twigeze tugirira nabi”.

Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Afganistani babwiye ijwi ry’Amerika ko imibare y’abapfuye igera kuri 19 kandi ko abakomeretse bagera kuri 20.

Iryo tsinda ry’aba Sikhs n’abahinde bivugwa ko bari bagiye mu muhango wari wateguwe n’umukuru w’igihugu cya Afganistani Ashraf Ghani hamwe n’abayobozi b’uturere mu gihe uwo mwiyahuzi yabaturikirijemo icyo gisasu.

Abarwanyi baharanira reta ya isilamu babicishije mu kinyamakuru cyabo cyitwa Amag, biyitiriye icyo gitero cyabereye I Jalalabad bahita bavuga ko umugambi wabo wari uwo gutera ivuriro.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/07/2018
  • Hashize 6 years