Abitabiriye kwi pimisha icyorezo cya Covid-19 ku bwinshi ni abanyamahanga bashaka gusubira iwabo

  • admin
  • 29/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku wa Kabiri RBC yatangije gahunda yo gupima COVID19 abantu bose babyifuza bakanahabwa icyemezo kigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze,ku ikibitiro abagera ku ijana bakaba bapimwe nyuma yo kwiyishyurira ikiguzi cy’ikizamini bakorewe.

Ku ikubitiro abitabiriye ubu buryo ni abanyamahanga bashaka gusubira mu bihugu byabo, Abanyarwanda bifuza kujya mumahanga ,abakerarugendo. Uwifuza gupimwa muri ubu buryo asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 47.200 ahwanye n’amadolari y’Amerika 50. Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bahamya ko kije bagikeneye.

Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ukuri ku giciro gishya n’icyo abantu bakabaye bishyura, anahishura ko gahunda yo gupima ababyifuza yitabiriwe n’abarenga 100 tariki ya 28 Nyakanga 2020 ku munsi wa mbere yatangirijweho.

Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo abashaka gukora ingendo zijya hanze n’abandi babyifuza bafite ubushobozi bapimwe, bahabwe ibisubizo nyuma y’igihe kitarenze amasaha 24 n’ikemezo cy’uko ari bazima igihe basanzwe badafite virusi.

Dr. Nsanzimana avuga amafaranga 47200 /amadolari 50 abipimisha ku bushake basabwa kwishyura ntaho ahuriye n’igiciro k’icyo gipimo ubwacyo kuko gihenze cyane.

Yagize ati “Ubundi ariya mafaranga bazajya batanga nta n’ubwo yagura igipimo kuko kiyarengeje cyane… Icyo giciro ntigihanitse kuko ubundi igipimo kigora no kugikora; gisaba kureba mu turemangingo, bikanyura mu mashini ebyiri cyangwa eshatu, bigatwara umwanya munini. Igiciro cyacyo ubundi kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 75 000 na 100 000”.

Dr. Nsanzimana yavuze ko Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo abifuza kumenya uko bahagaze bitababera umutwaro kandi hari uburyo bushoboka babikorerwamo ari na ko bagira uruhare mu kunganira serivisi bahabwa n’izihabwa abandi muri urwo rwego.

Akomeza avuga ko iyo gahunda itazakuraho uburyo busanzwe bwo gupima icyo cyorezo ku bantu benshi, cyane cyane ahakekwa ko higanje ubwandu bushya nk’ahahurira abantu benshi, ku mipaka, n’ahandi.

OMS yashyize u Rwanda mu bihugu 5 ku isi byahanganye n’icyorezo cya COVID19 ku buryo byatanze umusaruro. Ni mu gihe kandi u Rwanda ruri mu bihugu 15 abaturage babyo bemerewe kuba bakorera ingendo bigize Umuryango w’ibihugu by’i Burayi.


Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 29/07/2020
  • Hashize 4 years