Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Murekezi yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yabereye Kicukiro

  • admin
  • 11/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2016 nibwo mu Karere ka Kicukiro ahazwi habereye impanuka ikomeye yaguyemo abantu barindwi

Iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yari iturutse mu bice bya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, iza kubura feri bituma igonga abagenzi, imodoka na moto byari mu nzira,Kicukiro Centre. Umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko barindwi bahise bitaba Imana, abandi icyenda barakomereka bikomeye, barimo batanu bajyanwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe abandi bane bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, abinyujije kuri Twitter yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Yagize ati“Guverinoma y’u Rwanda irihanganisha imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka yabaye ku Kicukiro.”

Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho, na we yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka ikomeye. Yasuye abakomeretse bikomeye barwariye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK),abifuruza gukira vuba kandi avuga ko bagiye kubafasha.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/06/2016
  • Hashize 8 years