Abikorera bo mu Rwanda basabwe kwitegura neza inama izahuza abacuruzi bo ku Isi yose

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abikorera bo mu Rwanda basabwe kwitegura neza inama y’ihuriro mpuzamahanga mu by’ubukungu “World Economic Forum” izahuza abacuruzi, abayobozi n’abanyemari bakomeye ku Isi babarirwa hagati ya 1500 na 2000.

Munama yahuje abikorera na Leta kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Francis Gatare yasabye abikorera bo mu Rwanda gushyira ingufu mu kwitegura iyo nama izaba tariki ya 11 kugeza ku ya 13 Gicurasi 2016, kuko bazayungukiramo. Yagize ati “Turi kuganira n’abikorera bo mu Rwanda kugira ngo bitegure neza kuko bazahura n’abo bantu. Bafate ingamba zo kuganira na bo bacuruzi kabuhariwe banarebera hamwe uburyo bazabakira”.

Yongeyeho ati “Bazaba bafite amahirwe yo gukuramo ubundi bucuruzi, yaba mu gutwara abagenzi, mu bijyanye n’amahoteli, amaresitora, amabanki n’ibindi. Bazahura n’abo kugira ngo bagirane ubufatanye hagamijwe kwagura ubucuruzi bwabo mu gihe kirambye.” Gatare yasobanuye ko mu nama yabahuje n’abikorera bashimiye cyane Perezida Paul Kagame waharaniye kugira ngo azane inama nk’iyo ikomeye mu Rwanda, agamije guhuza abikorera b’Abanyarwanda n’abandi hirya no hino ku Isi.Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Benjamin Gasamagera, yabwiye Imvaho Nshya ko abikorera bateye imbere cyane mu gutanga serivisi akurikije uko byari bihagaze mu myaka ishize, ariko akanavuga ko bagifite urundi rugendo.

Ati “Iyi nama iri ku rwego rwo hejuru cyane, ku buryo bimwe mu byo tugomba gutegura, harimo ukunoza serivisi kugira ngo abashyitsi bacu hafi 2,000 bo mu bucuruzi bwo hejuru ku Isi bazakirwe neza. “’ Yasobanuye ko abikorera bagifite byinshi byo gukora bitegura abazitabira World Economic Forum. Ati” Ni abacuruzi 2,000 ba mbere ku Isi bazahurira mu gihugu cyacu, ni ukuvuga ko serivisi tuzatanga igomba kuba nk’iya mbere ku Isi.”

Gasamagera yanavuze ko muri aya mezi abiri bagiye kwibanda ku kunoza serivisi ariko ngo sibo bireba gusa kuko bireba abaturage muri rusange, inzego zishinzwe umutekano na leta.Src:Imvaho


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 9 years