Abayobozi birukanwe ntaho bahuriye no kurya amafaranga-“Madamu Josette Umuraza”
- 23/03/2016
- Hashize 9 years
Joseph Museruka, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco ndetse na bamwe mu bayobozi bari bamwungirije harimo Perezida w’inama y’ubuyobozi bamaze iminsi barahagaritswe ku mirimo yabo gusa ibi ngo ntayindi mpamvu ihari yihishe inyuma y’ihagarikwa ry’aba bayobozi uretse kuba bari barimo gukorerwa igenzura.
Aganira na Muhabura.rw, Madamu Umuraza Rosette umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco wungirije w’agateganyo, yadutangarije ko ihagarikwa rya Bwana Joseph Museruka wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco atahagaritswe kuko hari amakosa afite azwi ahubwo yabaye ahawe ikiruhuko mu rwego rwo kugirango akorerwe igenzura (Audite). Aha uyu Museruka Joseph akaba yarahagaritswe hamwe n’Uwari umuyobozi mukuru w’inama y’ubuyobozi muri iyi Koperative.
Aimable Dusabimana Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Koperative Umwalimu Sacco/Photo:Snappy
Naho ku ruhande rwa Aimable Dusabimana Umuyobozi mukuru w’agateganyo akaba ari nawe wabaye asimbuye Joseph Museruka we yemeza ko ihagarikwa ry’Uwari usanzwe ari umuyobozi mukuru ari ngombwa kuko atagombaga gukorerwa igenzura nawe ahibereye ahubwo byari ngombwa ko aba ahawe ikiruhuko kugirango igenzura nirirangira azagaruke ku mirimo ye nk’uko bisanzwe.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw