Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gukangurira ababyeyi kwipimisha igihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko umuti wo gutuma imfu z’abana n’ababyeyi zigabanuka ari uko abayobozi b’inzego z’ibanze bakangurira abo bayobora cyane cyane ababyeyi kwipimisha neza igihe batwite ndetse no kuba babyarira kwa muganga.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu bijyanye n’ubuzima, batangizaga ubukangurambaga bujyanye n’Ubuzima bw’Umubyeyi n’Ubw’Umwana.

Ni ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwatangirijwe mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi bufite insanganyamatsiko igira iti “Tuboneze urubyaro kandi twirinde indwara, dukaraba intoki”.

Mu Gutangiza ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’umubyeyi N’ubw’umwana, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwipimisha no kubyarira ku mavuriro.

Yagize ati”Turasaba cyane abayobozi b’Inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kwihutira kwipimisha igihe batwite no gukomeza kwitabira kwisuzumisha

nkuko babisabwa no kwa muganga kandi bakanabyarira ku mavuliro. Ibyo bizatuma

turushaho kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana”
.

Ubusanzwe umubyeyi utwite asabwa kwipimisha inda ’inshuro enye’ zagenwe kugira ngo abaganga bashobore gukurikirana imikurire myiza y’umwana uri mu nda ye no kwita ku buzima bwe.

Yasabye kandi ababyeyi bombi ari uw’umugore ndetse n’umugabo kwita ku mirire y’umwana mu gihe k’iminsi igihumbi kuko aribyo bituma agira ubuzima bwiza n’imikurire ye ikaba nta makemwa.

Ati”Turakangurira ababyeyi, yaba umugore n’umugabo we kwita ku mirire myiza

y’Umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe kuko ari ingenzi ku mikurire, haba mu gihagararo, mu bwenge, bityo bikaba bimurinze kugwingira.

Ibyo rero bikaba bisaba umubyeyi gufata indyo yuzuye kandi ihagije mu gihe

atwite no mu gihe yonsa, konsa umwana we amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye, umubyeyi agakomeza konsa umwana we kugeza ku mezi 24 ari nako

amuha imfashabere igizwe n’indyo yuzuye kuva ku mezi 6 avutse”.

Minisitiri Gashumba yavuze ko mu gihe ibyo byose byitaweho,bizarinda umwana kugwingira akure neza afite ubuzima bwiza, ku buryo azigirire akamaro, akakagirira umuryango we n’igihugu muri rusange.

Ubu bukangurambaga, bugamije gukangurira abanyarwanda kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro,kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ikindi kandi Hazibandwa ku kurwanya indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyane cyane mbere yo

gutegura amafunguro, mbere yo gufungura, mbere yo konsa umwana

cyangwa kumugaburira ndetse n’igihe cyose umuntu avuye mu bwiherero akibuka gukaraba intoki.

Buzibanda kandi ku gukumira imirire mibi mu bana, gukangurira ababyeyi gukurikirana imikurire y’abana banitabira gahunda zo kubapima ibiro, ndetse n’ikizigira cy’ukuboko,Kuboneza urubyaro,Kwirinda Malariya ndetse no kwirinda inzoka zo mu nda.


JPEG - 126 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, wari uhagarariye minisitiri w’ubuzima muri iki gikorwa
JPEG - 108.2 kb
Uhagarariye OMS mu Rwanda Dr. Mwinga Kasonde, avuga ko buri nda isamwe igomba kuba yateguwe kandi umwana uvutse akaba umwana w’inziramuze


Abana bahawe amata mu rwego rwo kugaragaza imirire myiza ikwiye guhabwa umwana

JPEG - 82.4 kb
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse wari mu bayobozi baje gutangiza ubu bukangurambaga, aha umwana ikinini cya vitamini


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years