Abayobozi b’ibitangazamakuru byigenga batoboye bavuga ko itangazamakuru rya leta ribabuza akaryo
- 22/06/2018
- Hashize 6 years
Abayobozi b’ibinyamakuru byigenga mu Rwanda bagaragaje ko kugira ngo ibinyamakuru byabo bibashe kubaho, Leta ikwiye gutunga Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) aho guhanganira n’ibindi ku isoko rito igihugu gifite.Ikindi kandi ngo uko kurwanira inyungu ngo ibyo bigira ingaruka mbi kuko bituma abaturage amakuru akwiye kubageraho atabageraho kuko nk’ ibigo bikunda gufatirwa ibihano ugasanga biba bitera inkunga iryo tangazamakuru, ntabwo bitangazwa ngo bimenyekane.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu yahurije hamwe Sena, abanyamakuru n’inzego z’itangazamakuru mu Rwanda ku wa 14 Kamena 2018, ibinyamakuru byigenga byagaragaje ko bigorwa no guhanganira amasoko n’ibinyamakuru bya leta.
Umwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru by’igenga hano mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa aganira na Muhabura.rw yavuze ko hakirimo ibibazo mu masoko kuko hari aho bagera bashaka uwo bakorana ngo bamwamamarize akababwira ko mu rutonde rw’ibitangazamakuru yahawe icye kitarimo.
Yagize ati”Hari igihe ugera ku muntu ushaka ku mwamamariza akakubaza ngo mbese mukorana na Leta icyo gihe uhita umuha ibyangombwa wahawe ako kanya.Iyo umaze kubimuha ahita uvuga ati mu rutonde rw’ibinyamakuru bampaye ntabwo urimo!”.
Yatanze urugero rw’aho yagiye gushaka isoko agahurirayo n’ibitangazamakuru bya Leta nyiri soko aramuhakanira amubwira ko we amuhaye isoko byagaragara nabi.
Yagize ati”Urugero rwa mbere,maze kugenda ngera ku masoko mu bigo by’abashoramari nkahurirayo n’ibinyamakuru bya leta nyiri soko akambwira neza ko aramutse ampaye iryo soko byazagaragara nabi bitewe n’uko mu rutonde rw’ibinyamakuru bamuhaye bagomba kwamamazaho batakimubwiyemo.
Akomeza agira ati”Urugero rundi ni aho umuturuge yagiye gusaba icyangombwa cy’ubutaka ikindi yaragitaye ajya kureba land center mu karere ka kirehe amubwira ko yataye icyo cyangombwa uwo muyobozi yasabye umuturage ko agomba gutanga itangazo.Umuturage aza ku kinyamakuru mbereye umuyobozi,umutarage agiye kumubwira ko yabonye aho aricisha maze land center amusubiza amubwira ko ibinyamakuru bemera ari imvaho ndetse na radio Rwanda kuko bababwiye ko ntamatangazo yo kubindi bitangazamakuru bagomba kwakira”.
Niyifasha Didace,Umuyobozi muri Radio Inkoramutima, yavuze ko gushakisha inyungu z’ubucuruzi ku kinyamakuru cya leta bituma abaturage batabona amakuru yuzuye mu gihe ibigo bikorana n’icyo kinyamakuru byakoze amakosa.
Niyifasha yakomeje agira ati “Kuba itangazamakuru rya leta rirwanira inyungu n’itangazamakuru ryigenga ni ikibazo gikomeye cyane kuko bituma abaturage ya makuru akwiye kubageraho atabageraho. Mujya mubibona ukumva nk’ikigo runaka cyafatiwe ibihano ariko kubera ko gitera inkunga itangazamakuru rya leta ntibivugwe.”
Nk’uko bizwi mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, ibinyamakuru bya Leta bihabwa ingengo y’imari ibihagije ntibigire aho bihurira no kwamamaza kugira ngo bibeho.Nk’igitangazamakuru cya BBC kibeshwaho n’amafaranga acibwa abatunze ku bikoresho bisakaza amakuru nka televiziyo, andi ikayavana mu kugurisha amakuru n’ibindi bitangazamakuru.
Arthur Asiimwe,Umuyobozi Mukuru wa RBA,yavuze ko bikwiye ko ikinyamakuru cya leta gitungwa na leta, gusa ashimangira ko byashoboka hari ubundi buryo abahabwa amakuru bishyura amafaranga ashyigikira icyo kinyamakuru.
Arthur Asiimwe yagize ati “Iyo urebye mu bindi bihugu, ikigo nk’icyacu gikorera rubanda ntabwo bajya mu byo kwamamaza kuko tuba dufite inshingano yo gukorera rubanda. Ibiganiro dushyira kuri radiyo no ku televiziyo ya leta bikwirye kuba ari bya bindi bifitiye abaturage akamaro, bidafite aho bihuriye n’ubucuruzi.”
Yakomeje agira ati “Mu bihugu byateye imbere, ikigo nka RBA giterwa inkunga n’amafaranga baca ibintu runaka. Buri muturage mu gihugu ufite televiziyo, ku mwaka akishyura amafaranga runaka. Ubundi ntabwo umuntu akwiriye kubona amakuru cyangwa ibiganiro ku buntu. Ni nko kuvuga ngo ubonye umuriro ku buntu cyangwa se ufashe amazi ku buntu.”
Asiimwe yatanze urugero rwo muri Zambia aho uwishyuye ifatabuguzi ry’umuriro w’amashanyarazi haba hariho n’amafaranga runaka yo gushyigikira igitangazamakuru cya leta. Muri Zimbabwe, uguze imodoka agira amafaranga yishyura kuko ngo bafata ko imodoka zose zibamo radiyo.
Yavuze ko muri politiki y’itangazamakuru iri kuvugururwa mu Rwanda byatangiye kuganirwaho kugira ngo harebwe uko RBA yajya mu nshingano zo gukorera rubanda.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko kuba ibinyamakuru byigenga byaharirwa ibyo kwamamaza nta kibazo kirimo, gusa agaragaza impungenge ko nabyo bishobora gutwarwa n’amafaranga bikibagirwa inshingano zabyo.
Makuza yagize ati “Tugomba kugira icyo turiha (itangazamakuru rya leta) kugira ngo ribeho. Kuri ibyo by’ubucuruzi n’ibinyamakuru byigenga, nta kibazo, ni nako bigomba kugenda kuko byagombye gutungwa n’ibyo birema. Ikibazo ni uko ryatwarwa n’amafaranga gusa noneho ayo mafaranga akaba yagoreka ireme ry’ibyo rigomba gukora.”
Abo bayobozi bo babona ko bikenewe ko hazarebwa uko igitangazamakuru cya leta cyatungwa na leta, ntigihabwe amafaranga na leta ngo kijye no gucuruza kuko nigicuruza hari impungenge ko kizatangira kugambanira umuturage.ikindi ngo ntabwo ikigo cya leta cyahurira n’ibigo byigenga ku isoko ngo bibone isoko.
Mu Rwanda habarurwa radiyo 35, muri zo 27 ni izigenga mu gihe iza leta ari umunani. Hari televiziyo zisaga icumi zirimo imwe ifashwa na leta, ibinyamakuru byandika ku mpapuro bikabakaba 45 n’imbuga za internet zirenga 100.
Perezida wa Sena Bernard Makuza
Arthur Asiimwe Umuyobozi Mukuru wa RBA
Aldo Havugimana Umuyobozi wa Radio Rwanda, Eugène Hagabimana Umuyobozi wa Radio Salus ndetse na Richard Dan Iraguha Umuyobozi wa Radio Izuba.
Yanditswe na Habarurema Djamali