Abayobozi bazana impinduka nibo dushaka-Minisitiri Mbabazi

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi arakangurira urubyiruko kuba abayobozi bazana impinduka mu mibereho y’abo bayobora, ngo kuko abayobozi nyabo ari bamwe barangwa no gukunda ibyo bakora,umurava no gushyira hamwe.

Ibi yabitangarije I Kigali mu nama y’iminsi itatu yahuje urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bifite abanyeshuli bafashwa n’umuryango Mastercard Foundation aho rukora imishinga y’iterambere n’ikoranabuhanga igaterwa inkunga n’uyu mushinga.

Minisitiri Mbabazi yagize ati “Turifuza abayobozi bazana impinduka,abo ni babandi

bakunda akazi bakora,bakorana umurava, bagwa neza banarangwa no gushyira hamwe.”

Umuyobozi w’urubyiruko muri Mastercard Foundation Ashley Collier unashinzwe kugenzura ko urubyiruko rwitabira gahunda zose z’uwo muryango, agaruka ku kamaro ko gukorana n’urubyiruko yatangaje ko umuryango Mastercard Foundation wahisemo gufasha urubyiruko no kurutera inkunga mu mishinga itandukanye rukora igamije kuzamura imibereho y’aho rutuye biciye mumishinga y’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga.

Ku mpamvu z’uko Mastercard yibanda kugufasha urubyiruko,Ashley yasobanuye kandi ko urubyiruko arizo mbaraga umuryango akorera wifuza gukoresha mu kuzamura imibereho y’abaturage bafite ibibazo bitandukanye binyuze mu mishinga bakora igamije gukemura ibibazo biri aho batuye.

Umuryango Mastercard Foundation mu nama yabo yiswe Baobab Summit yitabiriwe n’abanyeshuli ufasha bibumbiye mu matsinda 31, aho nyuma yo gusobanura imishinga yabo hatsinze imishinga 15 irimo umwe w’abanyarwanda Nirere Marie Aimee na Iradukunda Nadine wo kubaka uturima tw’igikoni mu bigo byita ku bana b’imfubyi bikorera I Kigali mu rwego rwo kurwanya imirire mibi haterwa ibihumyo ku turima tw’igikoni bikazabafasha kunoza imirire no kubona amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuli.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years