Abayobozi baturutse mu nzego z’umujyi wa Kigali bibukijwe ububi bwo kurya Ruswa

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years

Kuri uyu wa kane taliki 16 Kamena 2016 i Kigali habereye inama y’umunsi umwe yahuje abayobozi b’umujyi uhereye ku nzego z’ibanze ndetse n’inzego zifite aho zihurira no kurwanya ibyaha bya ruswa n’akarengane, Meya w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique yibukije abayitabiriye ko kurwanya ruswa ari inshingano ya buri wese mu rwego rwo kuyihashya.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique

Mu ijambo yavugiye muri iyi nama umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique yavuze ko impamvu nyamukuru y’inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa ari ukurebera hamwe ububi bwa ruswa ndetse bakabyumva kimwe n’abandi bayobozi. Yagize ati: “impamvu iyi nama iba ibaye ni ukugira ngo twese dufatanye iki kibazo tugifatire ingamba hamwe zo kugirango tukirwanye, twumve kimwe twese ububi bwa ruswa kuko idindiza iterambere .” Benshi mu batanze ibiganiro bagiye bagaruka ku bubi bwa ruswa, bavuga ko imunga ubukungu bw’igihugu ndetse bagaragaza zimwe mu mbogamizi zo kuyirwanya nko kuba hakiri ikibazo mu guhanahana amakuru aho ruswa iri, abafata ruswa bitwaje umwanya n’ubushobozi bafite ntibahanwe (abo bakunze kwita ibifi binini byoga bigacika ) ndetse no kuba bigoye kubona urengana mu gihe ruswa yatanzwe kuko ari uwayitanze n’uyihawe inshuro nyinshi baba babifitemo inyungu.

Muri iyi nama kandi hagarutswe kuri zimwe mu nzego zivugwaho kurangwa na ruswa cyane harimo ubuyobozi bw’ibanze mu mitangirwe y’ibyangombwa byo kubaka , Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda, Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga (controle technique), urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka (one stop center) ndetse n’imitangirwe y’amasoko. ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo uri mu batanze ibiganiro yemeje ko urwego ahagarariye ruvugwaho ibyaha bya ruswa harimo ishami ryo mumuhanda (traffic Police) ndetse n’ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga (Controle Technique) gusa avuga ko ikiraje inshinga Polisi y’u Rwanda ari uguca inzira zose ruswa icishwamo harwanywa umuco wo kudahana abo yagaragayeho ndetse bakimakaza imitangire ya serivisi zikoresheje murandasi (internet) mu buryo bwo kugabanya guhura k‘umuturage n’umuha serivisi ariyo ntandaro yitangwa rya ruswa. Yagize ati: ” Nibyo koko urwego rwa Polisi rwagiye ruvugwaho kurangwa n’ibyaha bya Ruswa cyane cyane muri traffic Polisi ndetse no muri control technique gusa kuri ubu turi gukorana n’inzego z’ibanze mu guhanahana amakuru ndetse twagabanyije serivisi zitangwa habayeho guhura k’umuturage n’umupolisi ari yo ntandaro ya ruswa.” ACP Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo aho kuba abambere mu kurya ruswa babe abambere mu kuyirwanya nk’uko biri mu nshingano zabo kandi bikananshimangirwa na bamwe mu bagenda bafatwa bagahanwa aho muri uyu mwaka hamaze gufatwa abapolisi bagera kuri 60.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa ibaye mu cyumweru cyo kurwanya ruswa ikaba yarimo abatanze ibiganiro baturutse mu nzego zifite aho zihurira no kurwanya ruswa ndetse n’akarengane aho twavuga nk’urwego rw’umuvunyi, polisi y’uRwanda, Transparency international Rwanda ndetse n’urwego rw’ubushinjacyaha bose bakaba bahurije ku gushyira hamwe mu kurwanya ruswa.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years