Abayobozi batandukanye banenze bikomeye Odda Paccy bamusabira guhagarikirwa ibihangano

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’uko Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore ry’Indatabigwi umuraperikazi Uzamberumwana Oda Paccy byaje bikurikira ifoto yamamaza indirimbo Ibyatsi y’uyu mugore,noneho n’abandi bayobozi bamukuriye hasi basaba ko n’ibihangano bye bihagarikwa.

Kuba imyitwarire y’uyu muraperikazi ikomeje gutuma benshi bamukwena ndetse bakamushinza gukongereza imico mibi mu rubyiruko,abayobozi bamwe barimo Dr Vuningoma James,Ingabire Marie Immaculée ndetse n’intore Tuyisenge,nabo byabakoze ku mitima bamusabira akanyafu ko guhagarika indirimbo ze.

Dr Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, yavuze ko imyitwarire ya Paccy ibayeho nyuma y’uko aheruka kwihanangirizwa ubwo yasohoraga indi foto yamenyekanye nk’ikoma.

Yavuze ko bashyigikiye ko yirukanwa mu Intore, kuko iyo akoze ibintu bakamugira inama ariko “Ubutore bwe akabushyira muri biriya bibazo, nta kundi byagenda.”

Ahereye ku byabaye ubushize, Dr Vuningoma yagize ati “Twaramuhamagaye tuganira nawe, turabimwereka asaba n’imbabazi rwose, ariko twari tuzi ko atazongera kujya muri uwo murongo, ariko ni nko kuvuga ngo ntacyo yumvise.

Ubwo rero ibisigaye ni ukumwamagana kugira ngo ashake uburyo yikosora nk’umunyarwandakazi, naho ubundi ibyo akora ntabwo ari byo pe!”.

Ingabire Marie Immaculée, umwe mu nararibonye ukunda gutanga ibitekerezo adaca ku ruhande, yahereye ku mwanzuro wa Komisiyo y’Itorero maze agira ati “Bakoze cyane!”

Yungamo ati “Nawe ndebera iriya foto yashyizeho, ngo ni ifoto iherekeza indirimbo ye! Koko mwa bana mwe, turimo turarwana n’inda z’abangavu, turimo turarwana n’indangagaciro z’Abanyarwanda zatakaye, umuntu agasohora biriya bintu!”

Akomeza agira ati“Njye nabibonye ndavuga ngo tugeze habi nk’abanyarwanda. Itorero rero ry’igihugu, bakoze cyane, amashyi menshi cyane kuri Bamporiki. Namwambure ubutore kuko ntabwo afite, nta ntore yitwara kuriya, biriya nta butore burimo.”

Yavuze ko kwamburwa ubutore ari igihano gikwiye gutuma Paccy ahindura imitekerereze, bitabaye yaba afite ikibazo gikomeye, ku buryo ari amategeko yakubahirizwa kuko atemera amashusho y’urukozasoni.

Yavuze ko Paccy yagiye mu itorero akabwirwa indangagaciro, umuco w’abanyarwanda n’uko bagomba kwifata.

Ati “Niba uyu munsi atabasha kubikora, ni amategeko akwiye kubahirizwa, n’abanyamakuru bose nta n’uwari ukwiye kongera gucuranga indirimbo ze ahubwo.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge, nawe yashimangiye ko ibyo Paccy yakoze “Bihabanye cyane n’indangagaciro twatorejwe mu itorero ry’igihugu zikwiriye kuranga umunyarwandakazi muri rusange.”

Yavuze ko nubwo hari ibyo abahanzi basaba leta kubafasha nabo bakwiye kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka igihugu, anashimangira ko umuhanzi wakosheje bamuhwitura, nubwo akenshi bitajya ahagaragara.

Ati “Ariko iyo bibaye ikosa nka ririya rigaragarira abantu bose ndetse bikwiye no kugaragara kugira ngo uwarikoze nawe bibere icyitegererezo abandi, nabyo bizakorwa.”

Uretse aba bayobozi, bagize icyo bavuga kuri iyi myitwarire idahwitse ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi basabye inzego zifite umuco mu nshingano, guhagurikira abahanzi batatira ibiwugize, ababirenzeho bakajya bahanwa.


Iyi niyo foto yavugishije benshi bicyekwa ko yaba ariyo ari inyuma yo kwamburwa ubutore

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 6 years