Abayobozi bakuru binyeshyamba za FDLR barabarizwa muburoko.

  • admin
  • 28/09/2015
  • Hashize 9 years

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2015, Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Ignace Murwanashyaka gufungwa imyaka 13 naho Straton Musoni akatirwa imyaka 8.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), aba bagabo bahoze ari abayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, bari bakurikiranweho ibyaha by’intambara kuko bategetse abarwanyi babo gukora ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Umucamanza Juergen Hettich yavugiye mu rukiko ko aba bagabo bahita bafungwa, nyuma y’urubanza rumaze imyaka isaga gato ine. Aba bagabo batangaga amategeko bari mu Budage aho bari bihishe, dore ko mbere y’uko afatwa mu 2009, Murwanashyaka yabaga mu mujyi witwa Mannheim aho yabaga yihishe ariko akomeza ibikorwa byo gutanga amategeko ku basirikare ba FDLR ari na ko ashakisha inkunga hirya no hino.

Mugenzi we Musoni Straton wari umwungirije na we yari akurikiranweho gutanga amategeko ku basirikare ba FDLR yavuyemo iyicwa ry’abantu batandukanye, aho yakoreshaga telefone ikoresha umurongo w’icyogajuru, ubutumwa bugufi ndetse n’ubutumwa bwo kuri internet. Nta yandi makuru arambuye yari yatangazwa ku mwanzuro w’uru rukiko, dore ko ntaho bigaragara ko Murwanashyaka na Musoni baba bajuririye iki cyemezo cy’urukiko

Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2015
  • Hashize 9 years