Abayobozi bakuru ba Sonarwa barafunze

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda, Sonarwa, na Perezida w’inama y’ubutegetsi barafunze, bakurikiranweho icyaha cyo gusahura umutungo w’iki kigo urenga miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunya-Nigeria Mawadza Nhomo wari umuyobozi mukuru na Karake Mutsinzi wari Perezida w’inama y’ubutegetsi bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano zishyuraga komisiyo ku bakomisiyoneri ba baringa. Polisi y’igihugu ivuga ko bamaze nk’ibyumweru bibiri bafunzwe, bakaba baragejejwe imbere y’ubushinjacyaha. Bafunganywe n’abandi bakozi bane barimo Rumanyika Hubert, Nzaramba Stivenson, Mbabazi Gerard na Rutagwabira Barnabas bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu gusahura umutungo wa Sonarwa. Kugeza ubu bafunzwe by’agateganyo ngo hakorwe iperereza kuri miliyoni zirenga 191 bivugwa ko zishyuwe nka komisiyo abantu ba baringa ngo bashakiye kandi bagahesha amasoko iki kigo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuva mu mwaka wa 2013.

Byitezwe ko iperereza rishobora kugaragaza andi mafaranga menshi yanyerejwe muri iki kigo giherutse kugurwamo imigabane myinshi n’Abanya-Nigeria.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years