Abayobozi bakomeye bo ku Isi bishimiye intsinzi ya perezida mushya w’Amerika Joe Biden

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Nyuma yo kumenyekana kw’intsinzi ya Biden, ibyishimo byatashye mu mitima ya benshi bari bamushyigikiye, ndetse n’abari barambiwe Trump ku bw’impamvu zitandukanye, baba abo muri Amerika n’ahandi ku Isi.

Abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, na bo harimo abatacecetse ahubwo bihutiye kugaragaza ibyiyumviro byabo, ku ntsinzi ya Joe Biden.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagize ati “Ni uko ni uko, Joe Biden na Kamala Harris. Joe, twagiranye umubano wihariye mwiza kandi w’igihe kirekire, hafi imyaka 40, kandi nkuzi nk’inshuti ikomeye ya Israel. Niteguye gukorana namwe mwembi kugira ngo turusheho gukomeza ubucuti hagati ya USA na Israel.


Netanyahu kandi yaboneyeho gushimira Donald Trump ku bw’ibyo yakoreye Israel mu gihe yari ayoboye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagize Ati Warakoze Donald Trump, ku bw’ubucuti wagaragarije Leta ya Israel nanjye by’umwihariko, ku bwo gushyigikira Yerusalemu na Golan, ku bwo guhangana na Iran, ku bw’amasezerano y’amahoro yakoze amateka, no ku bwo gukuza umubano wa Amerika na Isirayeli.”


Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, na we yishimiye intsinzi ya Biden, yagize ati “Ni uko ni uko, Joe Biden, ku bw’iyi ntsinzi yawe y’igitangaza. Uruhare rwawe mu gukomeza umubano mwiza w’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukagera heza kurushaho.”


Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we yagize ati “Ni uko ni uko Joe Biden na Kamala Harris, abatorewe kuba Perezida na Visi Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiteguye umubano mushya ukomeye hagati ya USA na Afurika, ushingiye ku kubahana, no gusangira amahame y’imikoranire mpuzamahanga.


Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison, yagize ati “Ni uko ni uko Joe Biden na Kamala Harris, Australia ibifurije intsinzi mu kazi kanyu. Ubucuti bwa Australia na USA burakomeye, bunubakiye ku mahame dusangiye. Niteguye gukora namwe bya hafi, duhangana n’ibibazo byinshi Isi ifite.

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, na we yagize ati “Niteguye gukorana na Perezida Biden. Umubano wacu ni ntayegayezwa, tuzakorera hamwe duhangane n’ibibazo bikomeye byo mu gihe cyacu.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yashimye Abanyamerika batoye Perezida wabo.

Yagize ati “Abanyamerika bihitiyemo perezida. Ni uko ni uko Biden na Kamala Harris, dufite byinshi byo gukora kugira ngo duhashye ibibazo biriho uyu munsi, reka dukorere hamwe.”


Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Yoshihide Suga, na we yagize ati “Turabishimiye Joe Biden na Kamala Harris. Niteguye gukorana namwe mu gukomeza cyane umubano wa USA n’u Buyapani, no gushyigira amahoro, ubwisanzure n’iterambere mu karere ndetse n’ahandi.”


Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, na we ntiyasigaye, yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Philippines, Perezida Rodrigo Roa Duterte arashimira uwahoze ari Visi Perezida Joe Biden ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yongeyeho ati “Philippines na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamye zifitanye umubano mwiza, dushishikariye kurushaho gukuza umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Biden.”

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yagize ati “Ni uko ni uko Joe Biden na Kamala Harris. Ubucuti bwacu burakomeye, n’umurunga uhuza ibihugu byacu byombi urahamye. Niteguye gukorana cyane namwe ku bw’amahame dusangiye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, na we yashimiye cyane Biden na Harris ku bwo gutorwa.

Yakomeje agira ati “USA ni umufatanyabikorwa wacu ukomeye, twiteguye gukorana bya hafi, dushingiye ku mahame dusangiye, guhera ku ihinduka ry’ikirere kugeza ku bucuruzi n’umutekano.

Si aba bayobozi gusa bishimiye intsinzi ya Biden, ahubwo hari n’abandi benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko bishimiye itorwa rya Joe Biden na Kamala Harris, ndetse ko biteguye gukorana na bo bya hafi, hakaba hari n’abandi bategerejweho kugira icyo babivugaho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2020
  • Hashize 3 years