Abayobozi bafungiwe Ikibazo cy’ abanyeshuri batwite harimo n’umwana wiga mu wa mbere

  • admin
  • 02/11/2017
  • Hashize 6 years

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ruhuha ruherereye mu Karere ka Bugesera haravugwa abanyeshuri batatu batwite, abayobozi babiri n’umwarimu umwe bakaba baratawe muri yombi.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha hamwe n’ushinzwe imyitwarire, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha, mu gihe umwarimu wigisha kuri iki kigo yamaze gukatirwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

Impamvu z’iri fungwa akaba ari abana batatu b’abanyeshuri batwite.

Nyuma y’aho inkuru yo gutwita kw’aba bana imenyekaniye, bamwe mu bayobozi b’iri shuri bagera kuri batatu batawe muri yombi.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Mahoro Muhiza Richard yabwiye itangazamakuru ati “Abana batwite ni batatu. Icyo abayobozi bafungiwe habaye ikibazo cy’umwana utwite wiga mu mwaka wa mbere, twabimenye ku itariki 10 z’ukwezi kwa 10.Umwana avuga ko yatewe inda n’umunyeshuri hari andi makuru umwana yatanze avugamo n’umwarimu.”

Uyu mwarimu ucyekwaho gutera inda umwe mu banyeshuri yigishaga yatawe muri yombi tariki 20 mu gihe tariki ya 25 Ukwakira 2017 aribwo hatawe muri yombi umuyobozi w’ishuri hamwe n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire.

Ubwanditsi Muhabura.rw

  • admin
  • 02/11/2017
  • Hashize 6 years