Abavuye Iwawa bagobotswe n’inshuti

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri ubu ariko bakorera imirimo ya bo mu gakiriro k’Akarere ka Rutsiro ndetse bavuga ko imirimo bakora ibafashije kubeshaho imiryango yabo. abo babaji bavuga ko bo badatekereza kuzasubira inyuma mu iterambere ahubwo ko icyo bareba ari uguteza imbere imirimo yabo.

Abavuye mu kigo Ngororamuco cya Iwawa bavuga ko bigoranye kubona ibyo bari baremerewe na Leta , babwiye muhabura.rw ko bibumbiye muri koperative bakayita “Hanga Udushya Congo Nile” batangira imirimo y’ububaji aho bari batuye.

Abo babaji bavuga ko inkunga bari barijejwe batazibonye ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyo kugana inshuti za bo babasaba kubaguriza amafaranga yo gutangira gushyira mu bikorwa ubumenyi bari bafite.

Ndayambaje Cyliaque ni umwe mu bavuye Iwawa batashye ku wa 20 Kamena muri 2013 bagize koperative “Hanga Udushya Congo Nile” akaba anayihagarariye avuga ko batangiye babariza umukiliya urubaho yizaniye kubera ubushobozi bari afite, agira ati “Twarisuganyije turi abantu bane dukora itsinda dukodesha inzu y’umuturage twagujije amafaranga kugira ngo tugure udukoresho tw’ingenzi twayagujije ari 60,000frw…turagenda tuguramo ibyuma by’imbazo n’ibifashi tukajya tubariza umuturage wizaniye urubaho”.


Ndayambaje Cyliaque ni umwe mu bavuye Iwawa batashye ku wa 20 Kamena muri 2013

Mugenzi we witwa Nzabananimana Etienne avuga ko yari yarize ubwubatsi ariko kubera kutabona inkunga bizezwa bazatangiriraho afata icyemezo cyo kwishyira hamwe na bagenzi be b’ababaji bamwigisha kubaza no ubu ngo yibeshejeho n’umuryango we, agira ati “Jye nari narize uwubatsi ariko ko ntegereza ya nkunga y’ibikoresho byo guheraho ndaheba. Nibwo nafashe icyemezo cyo kwiyunga kuri uyu mugenzi wanjye dukora itsinda,…inyungu yo kuba twarishyize hamwe hari amafaranga twinjiza buri kwezi tukayagabana…nagiye nta nzu mfite ubu maze kuyubaka”

Mugenzi we witwa Nzabananimana Etienne

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Innocent Gakuru Munyakazi avuga ko bose batemera kujya gukora imyuga bigiye Iwawa ariko nk’akarere bafasha ababishaka gutangira gukora, agira ati “ turabafite bavuye Iwawa aho bigira imyuga itandukanye…usibye ko batemera gukora imyuga bize bose ugasanga hari abajya mu bindi ariko twe turabafasha tukabaha inkunga y’ibikoresho kugira ngo batangire gukora ibyo biza”

Koperative y’abavuye Iwawa bakorera mu gakiriro k’Akarere ka Rutsiro ifite abanyamuryango 19. Kuri ubu bakaba bategereje guhabwa ibikoresho by’imashini zigezweho bifite agaciro ka miliyoni 26 basabye nk’inguzanyo. Muri rusange akarere kakaba kari kabahaye inkunga y’ibikoresho by’ibyanze birimo imbazo n’inkero.

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 7 years